RFL
Kigali

Amerika: Bahati Jack yashyize hanze indirimbo nshya 'Ebenezer' yibutsa buri wese ko afite ibitangaza Imana yamukoreye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2022 17:49
0


Umuhanzi Bahati Jack utuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Ebenezer" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu bose ko buri umwe afite ibitangaza Imana yamukoreye, bityo bakaba bakwiriye kuyitambira bakayishimira imirimo y'amaboko yayo.



Bahati Jack abarizwa mu Leta ya Ohio muri Amerika, akaba yaragiye kuhatura avuye mu Rwanda. Avuga ko urugendo rw'umuziki we ari rurerure kuko "natangiye kuririrmba kuva kera mfite imyaka 9". Yabwiye InyaRwanda.com ko indirimbo amaze gukora ari nyinshi ariko ubu izikoze muri studio ni ebyiri ari zo "Ebenezer" ari nayo yashyize hanze, na "Urukundo rw'umukiza" nayo iri hafi gusohoka.

Uyu muramyi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Ebenezer" ibumbatiye ubutumwa bwo "gushima Imana kuko buri wese aba afite ibitangaza Imana yamukoreye". Iyi ndirimbo ye yatunganyijwe na Producer Eric Rukundo muri Capital records imwe muri studio zikomeje gushyigikira abanyempano bashya mu Rwanda. Ibi bikora ku mutima benshi mu banyempano bagana iyi Studio.  

Jack Bahati, yatangaje ko aba Producer bo muri Capital Records bafite umwuka w'Imana ndetse bakaba bakora ibintu bibarimo. Ati "Icyo nabavugaho ni uko bashoboye kandi bafite umwuka w'Imana, bakora ibintu nabo bibarimo. Nanashishikariza abandi bahanzi kubagana kuko bakora neza pe".

Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze mu buryo bw'amajwi, abakunda umuziki wa Gospel bakwitegura izindi ze nshya kandi nyinshi, ati "Mwitege nizindi nyinshi kabisa". Yatangaje kandi ko afite imishinga myinshi yifuza gukora mu gihe kiri imbere. Mu magambo ye yagize ati "Project zo ni nyinshi, gukomeza gukora cyane no gusenga". 

Muri iyi ndirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 23, Bahati Jack aterura agira ati "Mana we waratuzahuye, Ebenezer warakoze. Wadukuye ahakomeye, udushyira hafi yawe. Ukuboko kwawe kwaremereye imigambi y'ababi, uburizamo inama z'abampinga. Ijambo ryawe niryo ryankomereje umutima, ubwo byasaga n'ibirangiye".


Bahati Jack yakoze mu nganzo abwira abantu ko buri wese afite igitangaza yakorewe n'Imana


Bahati yabwiye abakunzi b'umuziki wa Gospel kwitega indirimbo ze nyinshi

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA "EBENEZER" YA BAHATI JACK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND