RFL
Kigali

Ikiganiro n'umuramyi Jonas Bagaza ufite Master's yakuye muri Amerika washyize hanze indirimbo nshya 'Hallelujah' - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2022 20:46
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jonas Bagaza, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arakataje mu kogeza izina rya Yesu Kristo biciye mu muziki. Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Hallelujah' yasohokanye n'amashusho yayo, akaba yarayishyize hanze nyuma y'ukwezi kumwe asohoye iyo yise 'Uri Uwera'.



InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro kirambuye n'uyu muhanzi w'impano ikomeye utuye muri Amerika kuva mu 2018. Ni umuramyi w'intiti wasoreje Kaminuza mu Rwanda akomereza Master's muri Amerika mu bijyanye n'imicungire y'ubucuruzi. Avuga ko mu gihe amaze muri Amerika, yasanze insengesho zaho nyinshi zitabarizwamo urubyiruko ahubwo zigizwe n'abantu bakuze cyane mu myaka; abasaza n'abakecuru. Afite intego yo gukorana imbaraga ze zose akamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

InyaRwanda.com: Jonas ni muntu ki?

Jonas Bagaza: Nejejwe no kubibwira. Nitwa Jonas Bagaza, navutse ubwa kabiri ndi umukirisitu, nashakanye n'umukunzi wanjye Mutoni Bagaza Nadine. Ntuye muri Amerika muri Leta ya Ohio, kuva muri 2018. Nabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu n’ubucuruzi (Imari) muri 2014 muri kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK);

Noneho mpitamo gukomeza amashuri yanjye muri Amerika aho nakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) mu micungire y’ubucuruzi, guhuriza hamwe ubuyobozi ku Isi (Global Leadership Concentration) [Master Of Business Administration Degree, MBA]. Nakoranye na Light to the National Africa Ministries imyaka itanu nk'umuyobozi ushinzwe imari mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

InyaRwanda.com: Ni ryari watangiye gukora umuziki wa Gospel? Wigeze urota kuba umuhanzi wa Gospel?

Jonas Bagaza: Nakuriye mu muryango wa gikirisitu, Papa na Mama bakorera mu rusengero nk'abapasitori bantoje kuva nkiri muto kugeza igihe nari nkuze kugira ngo mfate icyemezo cyo kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza w'ubuzima bwanjye muri 2005 ku mashure yisumbuye, muri uwo mwaka narabatijwe. Nagize ishyaka ryo kuririmba kuva mfite imyaka irindwi, nakunze umuziki wa Gospel nkiri muto mu ishuri ryo ku cyumweru;

Nabaye umuyobozi wo kuramya mu matorero menshi harimo, Restoration Church Kacyiru mu gihe cy'imyaka 7, Revival Palace Nyamata imyaka 5. Christian Youth in Promises (CYP), GBU ULK n'ibindi byinshi. Ntabwo nigeze ndota kuba umuhanzi wa Gospel nk'uko abantu babivuga ariko narose kuririmbira mu matsinda nk'itsinda ryo kuramya cyangwa korali, nandikiye indirimbo ayo ma group twavuze haruguru.

InyaRwanda.com: Ni he wakuye imbaraga zo gukora umuziki wa Gospel nk'umuhanzi wigenga?

Jonas Bagaza: Ababyeyi banjye bari abaririmbyi beza cyane muri kiriya gihe, benshi mu bo tuvukana nabo bakunda kuririmba, sinshobora kumenya niba ariho hava imbaraga zo gukora umuziki wa gospel, mu magambo magufi ni impano iva ku Mana nk'uko Bibiliya ibivuga muri Abefeso 4:13.

InyaRwanda.com: Ni ryari watangiye umuziki wa Gospel, umaze guhimba indirimbo zingahe kugeza ubu?

Jonas Bagaza: Ishyaka ryo kuririmba ni nk'umuriro ugurumana mu magufwa yanjye, ndarambiwe mu by'ukuri singishobora kwifata, nagerageje igihe kinini cyo gutuza ntabikora ariko simbishoboye, kugeza ubu mfite indirimbo 4 zakozwe kandi 2 muri zo ziri hanze n'amashusho kuri Channel yanjye (Jonas Bagaza – YouTube) Nari mbifite mu bitekerezo igihe kirekire ariko nahisemo gukora umwuga w'umuziki wa gospel muri 2020 mbonye ko bigoye kuba mu matsinda. Ku rundi ruhande nsanze bishoboka ko nabikora mu bushobozi bwanjye ari nacyo kibazo gikomeye ku bafite ubushake n'ubuhanga ariko kubura ubushobozi bikaba imbogamizi. Ariko ndashobora kongeraho ko cyari igihe gikwiye cy'Imana.

InyaRwanda.com: Ivugabutumwa rimeze gute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?

Jonas Bagaza: Kimwe n'ahandi hose, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hariho abantu bakomeye mu gukorera Imana n'abatabyumva mu byukuri, amatorero ntagira urubyiruko, aho ushobora kubona abasaza gusa. Amerika yahoze izi Imana, ariko barimo kubona igihe cyo kuva hasi, ariko Bibiliya ivuga “Nukwishima azonona abishe amasezerano, ariko abantu bazi Imana yabo bazamurwanya byimazeyo”. Daniyeli 11:32.

InyaRwanda.com: Ni izihe ntego zawe z'ejo hazaza zo guteza imbere umuziki wawe?

Jonas Bagaza: Intego yanjye ni ugukomeza gusenga Imana, gukomeza kugera ku bantu, no gusubiza Imana ibyo yampaye. Niteguye gukorana n'abandi bizera Yesu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

InyaRwanda.com: Ni ubuhe butumwa nyamukuru buri mu ndirimbo zawe?

Jonas Bagaza: Akenshi indirimbo zanjye ziza iyo ndi mu bucuti bwiza n'Imana, mu gusenga, gusoma Bibiliya no kumva ubutumwa cyangwa indirimbo. Ntabwo mfite ubutumwa bwihariye mu ndirimbo zanjye, icyo aricyo cyose nkurikije uko ibintu bimeze ndabifata nkabigira binini. Nkunda gushimira Imana ku byo yadukoreye kandi nkunda amaraso ya Yesu.

InyaRwanda.com: Ni izihe ngorane wahuye nazo kugeza ubu mu muziki?

Jonas Bagaza: Ibibazo ni byinshi birimo gukora umuziki ahantu hatari iwanyu, gutunganya umuziki birahenze cyane muri iki gihe, isaba imbaraga nyinshi n’amafaranga. Rimwe na rimwe utanateze inyungu. Kubona Producer ukumva n'icyo ushaka, kumenyekanisha ibihangano byacu, n'ibindi byinshi. Murakoze.

Jonas Bagaza mu mashusho y'indirimbo ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "HALLELUJAH" YA JONAS BAGAZA


 REBA HANO INDIRIMBO "URI UWERA" YA JONAS BAGAZA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND