RFL
Kigali

Rwamagana: Korali Ijwi rya Yesu yashyize hanze indirimbo yabo ya kabiri y'amashusho ikomeza guhagararira neza Intara y'Iburasirazuba-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2022 15:22
1


Korali Ijwi rya Yesu ikomeje kuzamura urwego rw'ivugabutumwa mu miririmbire mu buryo butangaje ikaba ikomeje guhagararira neza Intara y'Iburasirazuba mu ma korali kuko muri ako gace hamaze iminsi hatumvikana korali ikomeye ugereranije n'izindi ntara zigize igihugu cy'u Rwanda.



Indirimbo 'Nta rindi zina' na korali Ijwi rya Yesu ije ikorera mu ngata 'Uru rugendo turimo' imaze amezi 2 iri hanze. Gusohora indirimbo ubutitsa kandi nziza, biri mu bishyira Korali Ijwi rya Yesu ku mwanya wa mbere mu Ntara y'Iburasirazuba muri korali zihagaze neza ndetse ziri gukora cyane. Ibihe bya Covid-19 byakomye mu nkokora amakorali menshi ndetse na n'ubu amenshi 'aracyiyoroshye', ariko Korali Ijwi rya Yesu ikomeje kuzamura urwego rw'ivugabutumwa.

Ibi ubibonera mu kuzamuka mu buryo mu miririmbire bakora indirimbo mu buryo bugezweho. Bituma iyi korali ikomeza guhagararira neza Intara y'Iburasirazuba mu ma korali kuko muri ako gace hamaze iminsi hatumvikana korali ikomeye ugereranije n'izindi ntara zigize igihugu cy'u Rwanda. N'ubwo bamaze imyaka 25 batangiye ivugabutumwa mu ndirimbo, ikigaragaza ko bari kuzamuka neza muri uru rwego ni uburyo bari no gukora amashusho y'indirimbo zabo, ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri y'amashusho ariyo bise "Nta rindi zina".

Korali Ijwi rya Yesu ibarizwa i Rwamagana mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Ngoma, Paroisse ya Rwikubo ku itorero rya Rwikubo. Yatangiye ivugabutumwa ahagana mu 1996 aho mu Rwikubo ikaba yaragiye igira umugisha wo kugira abaririmbyi beza bagiye bimukira ahantu hatandukanye bagakomeza guhagararira korali aho bagiye bakanayibera abaterankunga. Iyi korali yagiye itanga abakozi b'Imana batandukanye barimo abavugabutumwa n'abashumba.

Ni korali ifite imishinga itandukanye harimo no gukora indirimbo z'amajwi n'amashusho aho mu ndirimo zigize Album yabo iri gutunganywa harimo indirimbo ikoze mu buryo bw'amashusho (Video) ivuga uburyo nta zina rindi mu isi no mu Ijuru ryagereranywa n'izina rya Yesu bityo buri wese wumva iyi ndirimbo agakangurirwa kuryizera kuko ridakoza isoni none n'iteka kuko muri ryo ibibazo byose tubigenda hejuru kandi bihari tukaba amahoro.

Mu Kiganiro twagiranye n'umuyobozi w'indirimbo Madamu Uwera Daisy n'umuyobozi wa Korali Bwana Habyarimana Canisius badutangarije ko korali Ijwi rya Yesu ishyize imbere ivugabutumwa mu ndirimbo mu buryo bugera kure kuri bose no kuvuga ubutumwa mu bikorwa bigera ku baganiriweho muri korali. Madamu Mukahirwa Alphonsine wungirije umuyobozi wa Korali nawe aragira ati: "Hari icyo Imana yatuvuzeho dusenga kandi tuyiramburiye amaboko twese nka korali kuko ntabwo yatubeshye izakomeza gukora n'ibindi".

Korali Ijwi rya Yesu ntiyatanzwe mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Youtube channel yabo yitwa Ijwi rya Yesu Choir-ADEPR RWIKUBO isangwaho izindi ndirimbo zinyuranye z'iyi korali.


Korali Ijwi rya Yesu ishyize imbere ivugabutumwa mu ndirimbo mu buryo bugera kure


Korali Ijwi rya Yesu yashyize hanze indirimbo ya kabiri y'amashusho

REBA HANO INDIRIMBO "NTA RINDI ZINA" YA KORALI IJWI RYA YESU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habyarimana Canisius1 year ago
    Choral Imana ibahe umugisha muri kubigendamo neza Imana ibashyigikire! Be blessed!





Inyarwanda BACKGROUND