Inama y'Abaminisititi yateranye tariki 13/05/2022 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho Abayobozi barenga 60 mu nzego zitandukanye barimo Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema [Intwari y'Igihugu] wagize uruhare rukomeye mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Teta Gisa Rwigema yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Afrika Yunze Ubumwe (Director of African Union Unit) muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET). Ahawe izi nshingano nyuma y'amezi 6 arushinze na Marvin Manzi bamaranye imyaka 18 bakundana. Ubukwe bwa Teta na Marvin bwabaye tariki 05/11/2021 bubera mu Mujyi wa Kigali bwitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame.
Teta Gisa yaminuje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kent State University aho yize ibijyanye na Politiki kuva mu 2009 kugeza mu 2014. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) yakuye mu Bwongereza muri Cardiff University mu 2016-2017 mu bijyanye n'Itumanaho (International Public Relation & Global Communications). Mu mirimo yakoze harimo n'iyo yakoreye mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) mu Rwanda.
Teta Gisa yahawe inshingano n'Inama y'Abaminisitiri
Teta Gisa yaminuje muri Cardiff University iri mu zikomeye ku Isi
Teta Gisa ari mu bayobozi bashyizweho n'inama y'Abaminisitiri
TANGA IGITECYEREZO