RFL
Kigali

Rwanda Gospel Stars Live n'abaramyi batandukanye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banaremera uwarokotse Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/05/2022 9:31
0


Abagize Rwanda Gospel Stars Live bari kumwe n’abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel barimo Gaby Kamanzi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama basobanurirwa amateka n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.



Ni urugendo ruhaguruka i Kigali rwerekeza mu karere ka Bugesera. Bahagurutse i Kigali ahagana saa saba n’igice z'uyu wa Gatanu tariki 13/05/2022. Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside, uko yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa. 

Basobanuriwe ko agace ka Ntarama kiciwemo inzirakarengane nyinshi nyuma y’uko abahahungiye bari bazi ko badashobora kwicirwa muri Kiliziya ariko barabishe ndetse babica urw'agashinyaguro. Bati "Kuri uru rwibutso twahasanze n’ibikombe, amakayi, imyenda, ibyo bari bitwaje bitewe n’uko bari baziko bazarokokera muri Kiliziya bagasubira mu buzima busanzwe ariko siko byagenze kuko barabishe".


Gaby Kamanzi n'abahanzi batandukanye ubwo bageraga ku rwibutso rwa Ntarama

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live Gahunzire Aristide yagize ati “Ikindi twamenye ni uko kugira ngo amateka mabi yacu ahagarikwe byasabye ubwitange bw’Abanyarwanda, umuhate wabo ndetse bamwe bahasize ubuzima. Tugomba guharanira kusa ikivi basize tugateza imbere igihugu babohoye. Kandi tukirinda ko ibyabaye byakongera ukundi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose.”

Gaby Kamanzi na Aristide Gahunzire bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Gaby Kamanzi yabwiye InyaRwanda ko abakoze Jenoside bari bafite Ubugome bw'indengakamere

Abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashyize Indabo aharuhukiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Banaremeye Mukabutera Emerita warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abahanzi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Mukabutera Emerita








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND