RFL
Kigali

Marc Antony wahoze ari umugabo wa Jennifer Lopez yambitse impeta Miss Nadia-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2022 8:44
0


Marc Anthony w’imyaka 53 yambitse impeta umunyamideli Nadia Feirra arusha imyaka 30 nyuma y’iminsi micye Jennifer Lopeza wabaye umugore we banafitanye abana nawe yemeye kuzabana na Ben Affleck.



Marc Anthony yasabye umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Universe ko yazamubera umugore undi arabyemera avuga ‘Yego’. Uyu muririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filimi Marc w’imyaka 53 yasabye umunyamideli Nadia Ferreira mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa kane muri Miami.

Ibi bikaba bibaye nyuma y'uko nta mezi abiri ashize uwahoze ari umugore wa Marc Antony Jennifer Lopez nawe atangaje ko yamze kwambikwa impeta na Ben Affleck. Marc na Nadia bakaba bahise bakora ibirori bikomeye basangira n’inshuti n’abavandimwe ibyo no kunywa by’ubwoko bwose.

Ni ku nshuro ya kane zizwi Marc asabye umuntu ko bazabana nyamara abo bose byagiye birangira batandukanye barimo Jennifer Lopez, Miss Universe 1993 Dayanara Torres n’umukinnyi wa filimi Shannon De Lima.

Marc asanzwe afite abana 6 harimo Emme na Max impanga yabyaranye na Jennifer Lopez, igiterejwe ni ukureba niba uyu mugabo akifuza kubyara abandi bana. 

Marc Antony n'umukunzi we wabaye Miss Universe Paraguay 2021 Nadia Feirra

Marc yamaze kwambika impeta Miss Nadia

Marc arusha umukunzi we mushya imyaka 30

Bamaze iminsi itari micye bari mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND