Kigali

Rayon Sports igiye gushinga ikipe y'abagore

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/05/2022 20:31
1


Umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje ko umwaka utaha, Rayon Sports izaba ifite n'ikipe y'abagore kandi ikomeye.



Ibi Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports yabitangaje mu kiganiro kinyura kuri YouTube channel y'iyi kipe, gitambuka ku wa mbere, ku wa gatatu no ku wa gatanu.

Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko kugira ngo Rayon Sports izabashe kwitabira imikino Nyafurika, igomba kuba yujuje ibyangombwa birimo no kugira ikipe y'abagore. Yagize ati" turifuza gushyiraho ikipe y'abagore. Mushobora kuvuga ngo murashinga ikipe y'abagore n’iyo mufite yarabananiye? Hoya ni ngomba kuko hari amarushanwa mpuzamahanga ugomba gukina kuko ufite irerero ndetse n'ikipe y'abagore. Niyo mpamvu nta kabuza iyi kipe tugomba kuyishyiraho, igatangira shampiyona umwaka utaha."

Uwayezu Jean Fidele yakomeje avuga ko bagomba gushaka abandi bakozi buzuza inzego, kugira ngo ikipe izagumye kuyoborwa neza.

Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko Rayon Sports igiye gushinga ikipe y'abagore.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert Kyaguranyi5 days ago
    Uyu muyobozi ndabona afite imishyinga myiza



Inyarwanda BACKGROUND