RFL
Kigali

ESSI Nyamirambo: Umuryango Imbonizarwo ubarizwamo abize ku Nyundo watangije ubukangurambaga ku kurwanya inda ziterwa abangavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2022 22:21
0


Umuryango Imbonizarwo ubarizwamo abahanzi batandukanye bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, watangijwe ku mugaragaro mu bukangurambaga bugamije kurwanya inda ziterwa abangavu bwabereye “CENTRE CULTUREL ISLAMIQUE” ahazwi nko kwa Kadafi (ESSI-Nyamirambo).



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, mu kigo ndangamuco wa kislam ahazwi nko kwa Kadafi kiri i Nyamirambo, niho Umuryango Imbonizarwo watangirije ku mugaragaro ibikorwa byawo nyuma y’imyaka irenga ibiri batangiye.

Uyu muryango watangijwe hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘The role of youth in fighting teenager pregnancy through arts and media’.

Umuyobozi w’Umuryango ‘Imbonizarwo’, Ishimwe Alice yavuze ko uyu muryango ugizwe n’urubyiruko utegamiye kuri Leta, washinzwe n’abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya (UR-CBE).

Bafite intego zo gukoresha ubumenyi bakuye mu mashuri mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda, by’umwihariko kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Ati “Nk’uko mubizi inda ziterwa abangavu ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda […] Natwe ubwacu turabizi mu miryango yacu, turabizi mu baturanyi, tuzi abana batwara inda zitateguwe ingaruka bahura nazo, tuzi ibibazo bahura nabyo. Bakabigira ku giti cyabo, imiryango yabo ikaba muri izo ngaruka, aho batuye, ari naho igihugu gihombera muri rusange.”

Akomeza ati “Turavuga tuti reka dutange umusanzu turebe icyo twakora, ariho rero twagiye dukora ibikorwa bitandukanye guhera mu gihe cyatambutse, aho twagiye tujya mu turere, tugahura n’urubyiruko, abanyeshuri, ibigo ndetse n’abandi batandukanye tuganira ibiganiro biganisha ku myororokere, abakobwa bakagirwa inama.”

Uyu muryango ‘Imbonizarwo’ watangijwe utewe inkunga na Plan International, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abandi.

Guhera mu 2019 Umuryango Imbonizarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu, cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’iki kibazo kijyanye no guhohotera abana b’abakobwa, nk’uko byakunze kugaragazwa n’Umuryango Plan International Rwanda mu bukangurambaga Mpuzamahanga watangije bwahawe izina “Girls Get Equal.”

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ESSI Nyamirambo, Ntamuturano Abdu yabwiye INYARWANDA ko bafite icyizere cy’uko abanyeshuri bumvise ubutumwa ashingiye ku kuba bwatanzwe n’abari mu myaka imwe n’iyabo.

Ati “Twanejejwe n’iki gikorwa. Cyane cyane ko turi mu gikorwa kijyanye no kurera urubyiruko rw’u Rwanda, kandi ubutumwa butangwa n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda.”

Akomeza ati “Twebwe nk’ababyeyi by’umwihariko ndetse n’abarezi, dutanga ubwo bwo gushishikariza abana bacu kurangwa n’imyitwarire myiza by’umwihariko abakobwa;

Twishimira kuba ubu butumwa bwatanzwe na bagenzi babo b’urubyiruko. Kubera ko iyo bagenzi babo bari mu myaka imwe babahaye ubutumwa burushaho kugira agaciro no kumvikana neza, kubera ko baba babona ko nabo ubwabo impanuro bagiye kubaha zifite uburemere.”

Yavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bazakomeza kubukora umunsi ku wundi, yaba ku bakobwa ndetse no ku basore.

ESSI Nyamirambo yatangijwe mu 1985 atangirana amashami abiri n’abanyeshuri 80. Ubu iki kigo kibarizwamo abanyeshuri 831 biga mu mashami ane.


Umuryango 'Imbonizarwo' watangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwabereye muri ESSI Nyamirambo

Keza Labia wiga mu mwaka wa Gatanu mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi yabwiye INYARWANDA ko bishimiye kuba ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwatangirijwe mu kigo bigamo, kuko yajyaga abibona kuri Televiziyo gusa.

Avuga ko byamuhaye ishusho y’uko Leta ibitayeho, mu bijyanye no kumenya ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, yavuze ko yanashimishijwe no kuba ubutumwa bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwananyujijwe mu ndirimbo n’abahanzi bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Avuga ko kenshi umuziki ufasha urubyiruko kumva neza ubutumwa.

Abahanzi barimo Uwitonze Joy, Gakuba Sam, Ishimwe Sam, Tuyizere Kelia, Jabo Ignass, Mutuzo Courage Jean Luc, Munyurangabo Steven [Karigombe], Ishimwe Norbert, Livingston Elie ndetse na Oda Martine Uwimanzi baririmbiye aba banyeshuri indirimbo zirimo ‘Wimuhora’, ‘Wirarikira kujyayo’ n’izindi.

Bwiza Agnes wiga mu mwaka wa Gatanu, yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda ari ikibazo gihangayikishije sosiyete, kuko iyo umukobwa atewe inda atakaza icyizere cy’ubuzima kenshi agatereranwa.

Uyu mukobwa yavuze ko azi mugenzi we watewe inda. Ati “Kenshi iyo utewe inda bikwicira inzozi, kandi izo nzozi zawe zari kuzafasha igihugu. Hari uwo nzi ndetse twiganye […] Njya kumusura nasanze yaracitse intege. Kuko ubundi umukobwa utewe inda, akenshi ababyeyi be nawe baramureka bakamwirukana. Kandi ibyo ngibyo iyo ubuze abantu bari bagushyigikiye akenshi biguca intege.”

Bwiza yavuze ko ibyabaye kuri mugenzi we, byamuhaye gutangira guhitamo inshuti abana nazo kandi akitondera buri kimwe cyatuma atakaza inzozi ze.

Umuryango ‘Imbonizarwo’ ugaragaza ko ushyize imbere gukangurira abangavu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushukwa, no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n’abantu babashuka batitaye ku ngaruka zizaza nyuma yo kubahohotera;

Gusaba abangavu bamaze kugwa mu bishuko kudatakaza icyizere cyo kubaho, kandi bakirinda kongera gushukwa kuko ibibazo bahuye nabyo ubuzima n’ubwo buba bugoye ariko burakomeza.

Gusaba abagabo, abasore ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu guhohotera, gushuka ndetse no gucuruza abana b’abakobwa ko babihagarika kuko barimo kwikora mu nda kandi itegeko ribahana naryo ritazaca inkoni izamba.

Baboneyeho kandi no kwibutsa ko abana bavutse binyuze mu ihohoterwa rikorerwa abana, ko umwana wavutse iyo yafashwe neza abera igisubizo Umuryango, Igihugu ndetse no ku muryango Nyarwanda.    

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ESSI Nyamirambo, Ntamuturano Abdu yavuze ko bashimishijwe no kuba ubutumwa bwatanzwe n’urubyiruko 

Baririmbye indirimbo ‘Wirarikira kujyayo ‘ifite igitekerezo rusange cyo gusaba abangavu kudashukwa n’utuntu twa hato na hato 

Nibohe Karim, umunyamabanga wa ESSI Nyamirambo yasabye abanyeshuri b’abakobwa guharanira gukurikira inzozi zabo birinda ibishuko 

Abize umuziki ku Nyundo baririmbye indirimbo zirimo ‘Umwali mwiza’, igaruka ku mwana w’umukobwa wamaze gushukwa agaterwa inda.

Umuraperi Karigombe yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ‘Imvururu mu mutwe’ aherutse gushyira ahagaragara 

Byari ibyishimo bikomeye ku banyeshuri bo muri Centre Culturel Islamic” ahazwi nko kwa Kadafi (ESSI-Nyamirambo) guhura n’abahanzi babarizwa muri uyu muryango 

Umuyobozi w’Umuryango ‘Imbonizarwo’, Ishimwe Alice yavuze ko batangiye uyu muryango biga muri Kaminuza ku ntego yo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko 

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambuga mu rubyiruko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kubana Richard, yasabye abanyeshuri kubaho ubuzima bufite intego, kandi bagaharanira gutegura ahazaza habo hakiri kare 

Aba banyeshuri bafashe umwanya wo kunamira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 73 

Babona Celine na Liberathe, abayobozi muri Plan International yateye inkunga umuryango ‘Imbonizarwo’ 

Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Nkurunziza Kate Gustave wari umusangiza umuhuza w’ibiganiro byabereye muri iki kigo kigamo abarenga 800 


Umwana muto witwa Vitus ufite ubumuga bwo kutabona yakoze ku mitima ya benshi ubwo yaririmbaga indirimbo 'Dukundane' 

Abanyeshuri bo muri ESSI Nyamirambo basabwe kwirinda kugwa mu bishuko no kudatakaza icyizere cyo kubaho 

Abanyeshuri bo muri ESSI Nyamirambo basabwe kandi kwirinda gushukwa no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n’abantu babashuka  


Abize ku Nyundo bihurije hamwe mu rugendo rwo kugira uruhare mu guhindura sosiyete nziza

 

Abize ku Nyundo bari kumwe na Producer To Hit [Ubanza iburyo] ubakorera indirimbo


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WIMUHORA' YA IMBONIZARWO

">

AMAFOTO: Iyiwacu TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND