RFL
Kigali

Impinduka ku gitaramo 'Make His Praise Glorious' Diana Kamugisha na Alice Tonny bazakorera i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2022 16:57
0


Abaramyi Diana Kamugisha na Alice Tonny bamaze igihe bahugiye mu myiteguro y'ibitaramo bise 'Make His Praise Glorious' bizenguruka igihugu. Tariki 29/05/2022 ni bwo bari kuzakorera igitaramo muri Kigali kuri New Life Bible Church Kicukiro, gusa kuri ubu byabaye ngombwa ko bahindura itariki.



Diana Kamugisha yabwiye InyaRwanda.com ko bahuye n'impamvu yabatunguye kandi ikomeye bituma bahindura itariki y'igitaramo cyabo. Iki gitaramo bacyimuriye tariki 05/06/2022. Kizabera n'ubusanzwe muri New Life Bible Chuch Kicukiro. Iki gitaramo "Make His Praise Glorious" (Muririmbe Icyubahiro cy'izina ryayo) Psalms 66:2 kigiye kubera i Kigali, kizabanzirizwa n'ikizabera mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza ku Cyumweru tariki 15/05/2022.


Diana na Tonny bahinduye itariki y'igitaramo cyabo

Nyuma yo gutaramira i Kayonza, bazakurikizaho i Kigali mu gitaramo kizaba kuwa 05/06/2022, hanyuma hazakurikireho ibindi bitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye nk'uko Diana yabitangaje ati "Nyuma yaho tuzakora Tour mu Ntara zitandukanye twamamaza Yesu binyuze mu ndirimbo".

Diana Kamugisha yavuze ko intego y'ibi bitaramo azafatanyamo na Alice Tonny ari ukwamamaza icyubahiro cy'Imana no kuyishimira ku bw'uburinzi bwayo mu gihe cya Covid-19. Ati "Intego yacyo ni ukwamamaza icyubahiro cy'Imana no kuyishima ko yaturinze ikanadukiza Covid-19, nubwo itaragenda burundu ariko turayishima aho igejeje ikora". Muri ibi bitaramo byose kwinjira bizaba ari ubuntu. Ati "Ntabwo tuzishyuza, kwinjira ni ubuntu ugasohokana umunezero mwinshi".

Mu gitaramo kizabera i Kigali kuwa 05 Kamena 2022, Diana Kamugisha azaririmbira abantu bazakitabira indirimbo ze ziri kuri EP (Extended Play). Ndetse abazashaka iyi EP bazayitahana. Iyi EP iriho indirimbo eshanu z'ubuhanuzi ari zo: "Nzongera ndirimbe", "Wa mwaka w'imbabazi", "Party", "Psalms 91" na "Yahweh (Psalms 33)". 


Diana Kamugisha agiye gukorana na Alice Tonny ibitaramo byo kwamamaza Yesu


Alice Tonny agiye gukorana na Diana Kamugisha ibitaramo bizenguruka igihugu


Diana Kamugisha azamurika EP ye mu bitaramo agiye gukora

REBA HANO INDIRIMBO "NZONGERA NDIRIMBE" YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND