Umuhanzi w’umunyarwanda Mupenzi Inshongore ukorera umuziki mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Mbogamizi” yahimbiye umugore we bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu 2020.
Mupenzi yabwiye INYARWANDA ko mu ntangiriro za 2020,
ari bwo yemeranyije n’umugore we kubana akaramata ahita agira igitekerezo cyo
kumuhimbira indirimbo igaruka ku rukundo yamukunze n’urugo rwabo.
Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe yari umunyeshuri muri
Kaminuza yo mu Bubiligi, afite umwanya uhagije ajya mu nganzo yandika iyi
ndirimbo.
Mupenzi avuga ko atari afite igitekerezo cyo kujyana
iyi ndirimbo muri studio ahubwo ‘numvaga nzajya nyicuranga hamwe n’izindi mfite’.
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakomeje
kuyiririmbira inshuti ze n’abo mu muryango we, aza guhura na Daniel Ngarukiye
ubarizwa mu Bufaransa amugira inama yo kuyikora muri studio.
Ati “Igitecyerezo cyaje cyo kuyikora giturutse ku mukirigitananga
wi’nshuti yanjye, Ngarukiye Daniel niwe wangiriye inama ati ‘uzayikore ni nziza
rwose’.”
Akomeza ati “Mbogamizi rero ni iy'urukundo natuye
umufasha wanjye. Ariko yafasha benshi bakundana, nifuje ko abumva ikinyarwanda
bose bayikoresha bakayumva kandi izabaryohera cyane.”
Mupenzi avuga ko imyaka ibiri ishize ari kumwe n’umukunzi
we. Kandi bahuriye muri Kaminuza.
Uyu muhanzi avuga ko mu gihe amaze arwubakanye n’umukunzi
we, yishimira icyizere bafitanye no kuganira bagahuza muri buri kimwe.
Mupenzi agira inama abari mu rukundo kuganira, kuko
havamo umuti urambye. Ati “Nabagira inama yo kwizerana kandi bakaganira
bagahuza imitima (Fellowship). Urugo rutaganira byanze bikunze satani
ararugenderera.”
Uyu muhanzi yagize uruhare mu gushinga amatorero arimo
Inshongore z’Urukaka hamwe n’Indahangarwa.
Avuga ko yishimira uruhare rwe ‘mu guhuza urubyiruko’
rufite intego yo guteza imbere ‘gakondo yacu n’ubu kandi baba ari intore
zihamije intambwe’.
Avuga ko umuziki ari ikintu amazemo igihe. Ariko
ntiyigeze na rimwe atekereza ko azakora indirimbo, kuko kenshi yaririmbanaga n’abandi
mu bitaramo.
Ati “Bitewe n'umwanya mucye uba i Burayi, tuvanga amasomo
n'akazi ugasanga biragoye kujya muri studio, mpitamo kubikora nishimisha kuko
mbikunda.”
Muri iki gihe, uyu muhanzi abarizwa mu Mujyi wa
Chicago muri Amerika. Mupenzi avuga ko we n’umukunzi we bateganya kuza mu
Rwanda bidatinze.
Iyi ndirimbo yasohoye yise ‘Mbogamizi’ yakozwe mu
buryo bw’amajwi na Didier Touch, naho amashusho akorwa na Bob Chris Raheem
afatanyije na Karpet Pixelz.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda, ndetse afatirwa no muri Amerika.
Mupenzi yasohoye amashusho y’indirimbo yahimbiye umugore we barushinze mu 2020
Mupenzi yavuze ko yishimira uruhare yagize mu gushinga amatorero arimo
Mupenzi yavuze ko agiye gukora umuziki n’ubwo afite
umwanya mucye, bitewe n’amasomo ari gukurikirana muri Kaminuza
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBOGAMIZI’ YA MUPENZI INSHONGORE
TANGA IGITECYEREZO