Britney Spears w’imyaka 40, umubyeyi w’abana babiri akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we w’imyaka 28 banitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere. Aba bombi bamaranye imyaka irenga 5 mu munyenga w’urukundo waranzwe n’ibihe bitoroshye ariko bagakomeza gukundana.
Urukundo rwa Britney Spears na Sam Asghari ruri
kugenda ruryoha nkuko bakomeza kugenda babisangiza ababakurikira ku mbuga
nkoranyambaga. Bakunze kugaragara basohokanye basangira ubuzima mu bice binyuranye by’isi.
Gusa na none bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye
zirimo ibibazo bya Britney Spears byatumye yamburwa uburenganzira bwo kwigenga
ku mutungo we kuva afite imyaka 27 aho se ari we wamufashaga muri buri kimwe.
Nk'uko Britney yabitangaje mu kwezi kwa Kamena
ni kimwe mu bihe bikomeye yahuye nabyo aho atashoboraga kuba yakora ubukwe
cyangwa ngo abe yabyarira mu bihe yarimo anyuramo ibi akaba yarabivugiye mu rukiko.
Kuri ubu rero asigaye yarahawe uburenganzira
yari yarambuwe nk'uko byatangajwe n’umucamanza Brenda Penny mu kwezi k'Ugushyingo 2021, ibintu byanahaye urubuga urukundo rwa Britney wamusabye ko bazabana
mu kwezi kwa Nzeri 2021.
Uyu munsi INYARWANDA igiye kugaruka ku
bihe byaranze urukundo rwa'ba bombi bamaze imyaka 5 bari mu rukundo kuva
bahurira mu ‘Slumber Party’, Britney ubwe akaba ariwe utera intambwe yo
guhamagara Sam nyuma y'amezi atanu bahuye kuri ubu bakaba bitegura kwibaruka
umwana wabo wa mbere.
2016: Guhura kwabo mu buryo butunguranye
Britney na Sam bahuye bwa mbere mu mwaka wa
2016, ubwo Sam yamufashaga mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ye ‘Slumber Party’
nk'uko Britney yabisobanuriye radiyo ya CBS muri Mutarama 2017 ati:”Twarimo
dutegura ifatwa ry’amashusho ubwo twari dutegereje ko ibintu bijya mu buryo nk’iminota
20 turi kumwe byabaye ngombwa ko dutangira kuganira, byaje kurangira duhanye nimero
za telefone.”
Nyuma baje gutandukana birangira amuhamagaye, Britney Spears akaba ari we wari uteye intambwe yo guhamagara Sam Asghari, batangira
kuganira ikiganiro cyaranzwe n’ibihe bisekeje cyane, urugero ni nk'ukuntu Sam yamusubirishijemo
asa nk'utamumenye kuko hari haciye amezi agera kuri atanu bavuganye. Britneye yamuhamagaye
agira ati: ”Bite ni Britney”, undi nawe akomeza amusubirishamo ati: ”Izina ni
irihe na none.”
Kuwa 26 Ugushyingo 2016: Guhura no gusangira bwa
mbere
Nubwo Britney Spears ari we wateye intambwe ya
mbere ahamagara Sam, ariko ubwo bahuraga uyu musore ni we watangiye kugaragaza
ko yishimiye cyane guhura na Britney mu mafoto yashyize ku rubuga rwe mbere y'uko
ayasiba nk'uko tubikesha urubuga rwa US Weekly yagize ati: ”Uri uw'agatangaza n’igikundiro.”
Kuwa 01 Mutarama 2017: Gutangaza ko bari mu
rukundo
Mu ntangiriro z’umwaka ni bwo aba bombi bagaragaje
ko bari mu rukundo aho Britney Spears yasangije abakunzi be bari hirya no hino umukunzi we mushya mu mafoto atandukanye aberekana bari kurya ubuzima mu
biruhuko byabo bya mbere nk’abakundana.
Kuwa 16 Werurwe 2017: Bahuye n’imiryango
Umuhangamideli Michael Costello yatangaje ko
Sam yiteguye kwereka umuryango we igikomangokazi cy’injyana ya Pop ubwo yashyiraga
ifoto y'aba bombi bitabiriye ibirori bye by’imideli bya Stello byari byatambutsemo
na mushiki wa Sam witwa Fay.
Kuwa 05 Kamena 2017: Byagaragaye ko
ntacyabatanya
Ubwo aba bombi bajyanaga mu
Buyapani bikemezwa ko kuba umwe yasiga undi n’isegonda rimwe bitagikunda, Sam yabaye hafi Britney mu myiteguro no mu gihe cy'igitaramo yari afite muri
iki gihugu.
Kuwa 09 Nzeri 2017: Umunsi w’ibyishimo mu isi
ya babiri
Britney n’umukunzi we Sam bari buje akamwenyu
ubwo bahuriraga mu birori by’isabukuru y’abana b’uyu muhanzikazi yabyaranye n’umugabo
we wa mbere Kevin. Umwana umwe wizihiza isabukuru kuwa 12 Nzeri, undi kuya 14 Nzeri.
Kuwa 29 Ugushyingo 2017: Basangiye ubuzima
umwe yicaye iruhande rw'undi
Bagaragaye bagiye kureba umukino wa Lakers
yakinaga na Golden State Warriors umukino wabereye muri Leta ya Los Angeles.
Kuwa 02 Ukuboza 2017: Bizihije bari kumwe
isabukuru y’amavuko ya Britney
Sam Asghari ubundi usanzwe ari umunyamideli n’umukinnyi
wa filimi yizihizanije isabukuru y’amavuko na Britney nk'uko bigaragara mu mashusho
yashyize hanze agaragaza Britney Spears yunamye arimo kuzimya Bougie nyinshi
yari yakirijwe.
Sam yasangije abamukurikira yongeyeho
ubutumwa bugira buti:”Warakoze kuba wowe, warakoze kunyereka igisobanuro nyacyo
cy’umugore nyawe. Ninjye mugabo w’umunyamahiwe kuri uy’umugabane.”
Gashyantare 2018: Britney yateye imitoma Sam
Yamutakagije agira ati: ”Maranye umwaka n’uyu
mugabo buri munsi mwigiraho ikintu gishya gituma mpora numva ari njye mukobwa w’umunyamahirwe
mu isi.”
Kuwa 12 Mata 2018: Umunsi uteye ishema
Sam yaserukanye n’umukunzi we ubwo yahabwaga
igihembo na Glaad Media Award muri Leta ya Los Angeles ashimirwa ko yateje
imbere uburinganire n’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
Kuwa 20 Nyakanga 2018: Sam yongeye gutaka
Britney
Haciyeho umwaka n’igice Sam yongeye kugira
icyo atangaza mu kiganiro na Men’s Health agira ati: ”Antera imbaraga kurusha
undi wese, biratangaje kuba mu rukundo n’umuntu w’igitangaza nkawe.”
Muri Mata 2019: Bagaragaje gufashanya
Sam yavugiye Britney ubwo hari hatangiye
gukwirakwira amakuru ko yataye ubwenge, uyu mugabo yavuze ko ibyo Britney yavuze
byari bikwiye kandi ari amagambo yuje ubwenge abantu bakwiye kwigiraho. Icyo
gihe Britney yari yavuze ko yumva anyotewe no gutwara ubwenge, umubiri na roho
y’umuntu.
Kuwa 22 Nyakanga 2019: Batambutse ku itapi
itukura bari kumwe
Britney na Sam batambutse bwa mbere ku itapi
itukura bari kumwe mu birori byabereye muri Leta ya Los Angeles mu ishiyirwa
hanze rya filime y’uruhererekane yitwa ‘Once Upon Time’ ibi birori bikaba
byarabereye mu gace kazwi cyane ka Hollywood.
Kuwa 11 Gicurasi 2020: Ibihe bya COVID-19
Mu bihe by’umwaduko wa COVID19 watangirnye n'ibihe bya Guma mu rugo, aba
bombi bakomeje gusangiza amashusho ababakurikira bari gukora imyitozo
ngororamubiri.
Kuwa 06 Werurwe 2021: Batangaje ko bifuza
kubyara
Mu kiganiro Sam yagiranye n’ikinyamakuru cya
Forbes Magazine, yatangaje ko yifuza gushyira ibintu ku rundi rwego kandi ko
nubwo yakwibaruka ntacyo bimutwaye ati:”Ndifuza gushyira umubano wacu ku rundi
rwego, ndashaka kuba umubyeyi w’umunyembaraga kandi hakiri kare.”
Kuwa 12 Nzeri 2021: Sam yamusabye ko bazabana
Nyuma y’imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo, Sam yasabye umukunzi we ko bazabana, bishimisha cyane Britney nk'uko bigaragara mu mashusho yashyize hanze avuga ko atabyizera ko yamaze kwambikwa impeta.
Kuwa 12 Ugushyingo 2021: Uburenganzira bwo
kwigenga
Hashize imyaka itari micye Britney Spears
asaba ko yahabwa uburenganzira bwo kwigenga yari yarambuwe guhera afite imyaka
27, urukiko rwemeje ko ahabwa uburenganzira. Ibi byahise biha aba bombi kuba bakora ubukwe
igihe babishakiye. Mbere ntibari borohewe ko babasha kubukora kuko hari uburenganzira Britney Spears atari afite. Nk'uko
Umunyamategeko Sarah Wentz yabitangaje byari ibyishimo bikomeye. Sam yagize ati: ”Ubwingenge, amateka yiyanditse none ubu Britney arigenga.”
Kuwa 02 Ukuboza 2021: Ibirori by’agatangaza by’isabukuru
y’amavuko y’imyaka 40
Nyuma y'uko Britney abonye ubwigenge akanatangaza
ko yiteguye gukora ubukwe kandi buteguye mu buryo bwagutse, ku isabukuru ye y’imyaka
40 bakoze ibirori bitangaje maze Sam akora mu nganzo amutaka ubwiza n’ubushongore
ati: ”Nkwita intare y’ingore kuko nizerera mu ntege zidasanzwe zawe. Iteka nterwa
ishema n’umutima mwiza ugira, nishimira iteka inseko yawe isusurutsa isi yanjye.
Umunsi wose n’isabukuru y’amavuko yawe mwamikazi wanjye umunsi mwiza w’amavuko mugore
wanjye.”
Kuwa 11 Mata 2022: Gutwita kwa Britney Spears
Britney yatangaje ko atwite kuwa 11 Mata 2022, bivuze
ko we na Sam bagiye kugira umwana wabo wa mbere. Mu butumwa yashyize ku rubuga
rwe rwa Instagram yagaragaje ko yabanje kwibaza niba ibyo acyeka ari byo atari
uguhaga ariko nyuma aza gusanga atwite.
Barushanwa imyaka 12
TANGA IGITECYEREZO