Kigali

U Burundi bwahamagaye abakinnyi 30 barimo 5 bakina mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/05/2022 13:26
0


Ikipe y'igihugu y'u Burundi yahamagaye abakinnyi 30 barimo 5 bakina mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura imikino y'amajonjora y'igikombe cya Afurika.



Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, ni bwo umutoza w'ikipe y'igihugu ya Abarundi mu mupira w'amaguru Jimmy Ndayizeye, yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 30 bagomba kwifashishwa mu mikino ibanza yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.

Mu bakinnyi Jimmy Ndayizeye yahamagaye harimo abakinnyi 5 bakina mu Rwanda barimo Nizigiyimana Karim ukinira Rayon Sports waherukaga gukinira u Burundi mu 2019 ubwo bari mu gikombe cya Afurika.

Bigirimana Abed na Nshimiyimana Ismail bakinira Kiyovu Sports, nabo bahamagawe mu bakinnyi bakina mu kibuga hagati.

Hussain Shabani ufite ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda, nawe yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu dore ko yaherukaga kwambara umwenda wayo COVID-19 itaraza. Bizimana Amissi nawe ukinira Kiyovu Sports yatewe imboni na Jimmy Ndayizeye akaba ari umukinnyi wa gatanu waturutse mu Rwanda.

Abakinnyi bahamagawe:

Abazamu

Nahima Jonathan, Mutombo Fabien, Ndikumana Justin na Rukundo Onesime. Ba myugariro: Ndayishimiye Youssouf, Nsabiyumva Frédéric, Hakizimana Issa, Mukombozi Derrick, Nzeyimana Philips, Diamant Ramazani, Marco Weymans na Nizigiyimana Karim

Abakina mu kibuga hagati: Bigirimana Gael, Nduwarugira Christopher Bigirimana Abed Nshimiyimana Ismail na Mvuyekure Emmanuel. Abakina mu mpande: Cedric Amissi, Mohamed Amissi, Bigirimana Blaise, Liongola Jordi, Hussain Shabani TChabalala na Bizimana Amissi. Barutahizamu: Ntibazonkiza Saido, Nzigamasabo Steve, Nshimiyimana Jospin, Berahino Saido, Bonfils Caleb, Sudi Abdallah na Banza Patrick Kanianga.

Abakinnyi 30 Jimmy Ndayizeye yahamagaye 

U Burundi buzakina na Namibia tariki 4 Kamena umukino uzabera muri Afurika y'Epfo, naho tariki 8 uko kwezi bahite bakira Cameroun umukino uzabera muri Tanzania.


Machenzie na Tchabalala bagarutse mu ikipe y'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND