RFL
Kigali

Chaney Jones umukunzi wa Kanye West yiyanditseho izina rye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/05/2022 8:43
0


Umunyamideli Chaney Jones yiyanditseho izina ry'umukunzi we Kanye West ashimangira urwo amukunda.



Chaney Jones ni umunyamideli w'uburanga uri mu munyenga w'urukundo n'umuraperi w'umuherwe Kanye West Ye uherutse gutandukana na Kim Kardashian. Uyu mukobwa wari umaze iminsi atavugwa mu itangazamakuru yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma yaho yerekanye ko yiyanditseho izina rya Kanye West. Iri zina yiyanditseho ni 'YE' rikaba ariryo zina Kanye yiyongereyeho ndetse yanasabye ko ariryo yakoresha gusa kuva mu 2021.

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Chaney Jones yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza tatto y'izina 'YE' yiyanditseho ku kubuko kwibumoso ashimangira urwo akunda Kanye West bamaranye amezi 6 gusa bakundana. PageSix yakomeje ivuga ko ibyo Chaney Jones yakoze bisa nk'ibyo Pete Davidson yakoze mu minsi ishize ubwo yiyandikagaho izina rya Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West babyaranye abana bane.

Chaney Jones yiyanditseho izina 'YE' ry'umukunzi we Kanye West

Igikorwa cyo kwiyandikaho izina ry'umukunzi we Chaney Jones yakoze kikaba ari kimwe mu bimenyetso bica amarenga ko umubano we n'umuraperi Kanye West umaze gukomera nyuma yabo byavugwaga ko aba bombi batazarambana dore ko Kanye West yatangiye gukundana nawe nyuma yaho atandukaniye n'banadi banyamideli babiri barimo Julia Fox bamaranye amezi 3 gusa.

'YE' niryo zina Kanye West aherutse kongera ku mazina ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND