Mu karere ka Nyabihu, umugabo witwa Semucyo Joseph yaguye mu mugezi wa Gahanga ahita yitaba Imana. Uyu mugabo wari ugiye guha ubwatsi inka zo kwa Nyirabukwe, yanyereye ni uko afata kubyatsi byo ku mukikiro w’umugezi ariko ntihagira icyo bitanga. Umurambo we wabonwe ku isaa tatu z’ijoro zo kuwa gatatu zishyira ku wakane tariki 12 Gicurasi 2022.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwishywa we witwa Manishimwe
Sousana, Semucyo Joseph yavuye mu rugo agiye guha inka ubwatsi kwa nyirabukwe ni uko
anyura ku mugezi wa Gahanga, aranyerera agwa mu mugezi agize ngo afatirize
kubyatsi abura kiramira biraranduka niko kugwamo. Uyu mwishywa we kandi yavuze ko
uyu mugabo asize abana n’umugore kandi babayeho nabi. Yagize ati
“Yavuye mu rugo nimugoroba agiye guha inka ubwatsi
kwa nyirabukwe, ni uko anyerera ku mukikiro w’umugezi afashe kubwatsi bwari hafi
y’umugezi buraranduka agwamo. Ubusanzwe yari asanzwe ajya kugaburira izo nka
kuko si ubwa mbere yari agiyeyo. Ntabwo yari afite akazi gahoraho kuko yari
umufundi ujya gushakisha, kugira ngo babone ubuzima ndetse yishyurire n’abana be
ishuri”.
Uyu mudamu yavuze ko yaguye mu mugezi wuzuye bitewe n’imvura
yari yaguye. Ati”Uyu mugabo yahingaga uturima afite, yari afite abana batandatu
barimo batatu biga baba mu kigo, abandi biga mu mashuri ya ‘Nine Years Basic
Education’, mu gihe abandi babiri bari mu mashuri abanza. Imvura yari yaguye
yari nyinshi cyane umugezi wuzuye, kandi usa n’ufunganye kandi ari muremure
ndetse harimo n’amatare menshi”.
Manishimwe yatangarije InyaRwanda.com ko umurambo
wa nyakwigendera wabonetse ku isaa tatu za nijoro zo kuwa gatatu tariki 11
Gicurasi 2022, ujyanwa gupimwa ashimangira
ko umurambo we wari ufite ibikomere bigaragaza ko nawe yarwanyije kugira ngo
avemo ariko bikanga. Yagize ati”Ntabwo byoroshye, ariko tuvuye kumushyingura aka
kanya muri uyu mugoroba. Yarwanyije kuko umurambo wari ufite ibikomere kandi
bamupimye ngo harebwe icyamwishe”.
Manishimwe yavuze ko umuryango we wabagaho bitewe n’akazi
k’ubufundi yakoraga mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu), none kugeza ubu bagiye gukora
iyo bwabaga ngo bafashe abana biga asize bige barangize, gusa asaba uwaba afite
ubushobozi ko yabatiza imbaraga bagafasha umuryango wa nyakwigendera.
TANGA IGITECYEREZO