RFL
Kigali

Peace Cup: Tchabalala yafashije AS Kigali gutera intambwe igana ku mukino wa nyuma itsinze Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2022 17:13
0


Igitego cya Hussein Tchabalala cyabonetse mu gice cya mbere, nicyo cyatandukanyije AS Kigali na Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'Amahoro 2022, who buri kipe itegereje iminota 90 y'umukino wo kwishyura hakagaragara ikipe izakina umukino wa nyuma.



Uyu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'Amahoro 2022 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba wasifuwe na Hakizimana Louis.

Muri Stade yarimo abafana bacye, AS Kigali yatangiye umukino igaragaza imbaraga mu kibuga hagati, igerageza no kugera kenshi imbere y'izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame.

Abakinnyi ba AS Kigali barimo Haruna, Lawal na Tchabalala bagerageje kurema uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego ariko biranga.

Muhadjiri Hakizimana yagerageje gushakira igitego Police FC mu minota 45 ariko nyibyamuhira.

Police FC yanyuzagamo igasatira ndetse yatsinze igitego ku munota wa 27 ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira.

Mu kibuga hagati amakipe wabonaga ari ku rwego rimwe ariko AS Kigali ikaba intyoza mu kugerageza amahirwe yo gufungura amazamu.

Abakinnyi ba Police FC bakoze amakosa menshi mu kibuga hagati byanaviriyemo abarimo Nsabimana Eric Zidane, Muhadjiri n'abandi kubona amakarita y'umuhondo.

AS Kigali yahushije uburyo butandukanye bwo gufungura amazamu mu minota 45 y'igice cya mbere.

Igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 44' ku mupira wari uturutse kuri coup franc yatewe na Haruna, Hussein Tchabalala yafunguye amazamu atsindira AS Kigali igitego cya mbere.

Iminota 45 yaarangiye umusifuzi yongeraho iminota ibiri kugira ngo igice cya mbere kirarangire.

Amakipe yagiye kuruhuka AS Kigali iri imbere n'igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye AS Kigali Kigali igaragaza inyota yo gutsinda igitego cya kabiri aho Tchabalala yahushije igitego cyari cyabazwe, nyuma y'iminota itatu gusa Haruna nawe agerageza ishoti rikomeye rigarurwa n'umutambiko w'izamu.

Nyuma yo kubona ko ishobora gutsindwa igitego cya kabiri isaha n'isaha, Police FC yisubiyeho igabanya igitutu cyari kiyiriho itangira gusatira izamu rya AS Kigali.

Muhadjiri Hakizimana yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira mwiza wari uvuye ku ruhande rw'ibumoso ariko ashatse gutera adahagaritse umupira uca hejuru y'izamu.

Police FC yakomeje gusatira bikomeye izamu rya Ntwari Fiacre ariko kuboneza mu rushundura bikomeza kuba ikibazo.

Sibomana Abouba yahushije igitego cya Police FC cyari cyabazwe ku mupira yahinduye uvuye ibumoso urenga umunyezamu Fiacre ugarurwa n'igiti cy'izamu.

Police FC yacuritse ikibuga ikomeza kotsa igitutu izamu rya AS Kigali ariko amahirwe yo gutsinda igitego arabura.

Frank Nuttall utoza Police FC yakoze impinduka ashyira mu kibuga Pappy Sibonama na Antoinem⁰ Dominique ikipe ikomeza gusirisimba imbere²1

y'izamu rya AS Kigali.

Iyi kipe 'umujyi wa Kgali yakomeje kurusha na Police FC yakoze ibishoboka byose ariko igitego kirabura.

Martin Fabrice yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ariko ayapfusha ubusa.

Iminota 90 y'umukino yarangiye hongerwaho iminota 4 itagize icyo ihindura, umukino urangira AS Kigali yegukanye intsinzi y'ibitego 1-0.

AS Kigali yateye intambwe iyerekeza ku mukino wa nyuma aho itegereje umukino wo kwishyura uzakinwa my cyumweru gitaha.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 



AS Kigali yarushije gukina neza Police FC mu gice cya mbere 

Tchabalala yatsinze igitego cyahesheje intsinzi AS Kigali 

Tchabalala yafashije AS Kigali gutsinda Police FC 

Abafana ntibari benshi kuri uyu mukino

Muhadjiri yagerageje ibishoboka byose ariko abura igitego

 

Police FC isigaranye iminota 90 yo gukosora amakosa yakoze mu mukino ubanza

AMAFOTO: SANGWA JULIEN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND