RFL
Kigali

Umurambo warohowe na Polisi muri metero 10 z’ubujya kuzimu! IPRC Karongi iri mu kababaro kenshi ku rupfu rw’umunyeshuri wayo Claude Uwarugira

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/05/2022 17:36
0


Umunyeshuri wigaga muri IPRC Karongi, Claude Uwarugira w’imyaka 25 yitabye Imana nyuma yo kurohama mu kiyaga cya Kivu mu gace gaherereye mu bilometero 2 uvuye ku ishuri; Polisi y’Igihugu Ishami ryo mu mazi yarohoye umurambo ikaba yasabye abantu kwirinda ibyago nk’ibyo bubahiriza amabwiriza anyuranye yashyizweho.



Mu butumwa buri ku mbuga nkoranyambaga za IPRC Karongi, yagize iti:”IPRC Karongi  itewe akababaro kenshi no kubamenyesha ko Claude Uwarugira, wigaga mu mwaka wa gatatu w’ubukanishi bw’ibinyabiziga yitabye Imana ejo hashize. Aruhukire mu mahoro adashira.”

Ubu bukaba ari ubutumwa bwashyizwe ku wa 11 Gicurasi saa 3:35 z’igitondo ku rubuga kandi rwa Polisi y’igihugu ( www.police.gov.rw ), hakaba hariho inkuru isobanura neza iby’urupfu rw’uyu musore Claude nayo yanditswe mu rurimi rw’icyongereza kuri iyo tariki.

“Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi yarohoye umurambo w’umunyeshuri wigaga muri IPRC-Karongi, mu kiyaga cya Kivu warohamye ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2022”.

Claude Uwarugira witabye Imana yari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu ishami ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga, yarohamye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba aho yari yajyanye na bagenzi be koga mu bilometero bigera kuri 2 uvuye ku ishuri.

Ku isaha ya saa tatu z’igitondo zo kuwa 11 Gicurasi 2022, nibwo abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rikorera mu mazi barohoye umurambo w’uyu musore, nyuma y’iminota irindwi batangiye igikorwa cyo kumushakisha.

Umuyobozi wa Polisi Ishami ryo mu mazi, ACP Elias Mwesigye yagize ati:”Umurambo wabonetse mu metero 10 z’ubujya kuzimu hafi y’Umudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura.”

Akomeza agira ati:”Uwitabye Imana yajyanye n’ikipe y’abandi banyeshuri batatu ari nabo bahamagaye polisi nyuma y’uko batari bakimubona.” Abanyeshuri boganaga nawe bagize bati:”Nibwo yari agitangira kwiga koga kandi yogeraga hafi y’inkombe nk’uwari atari yamenyera, nyuma y’iminota micye nibwo twaje kumubura.”


Nyuma y’iki kibazo, Polisi, Ubuyobozi bw’ibanze n’ubwa IPRC Karongi bwahuye n’abanyeshuri n’abatuye mu Kagari ka Kiniha babasaba ko bafata ingamba zo kwirinda ibyago nk’ibyo.

 

ACP Mwesigye yagize ati:”Iki ni igihombo gikomeye ku muryango, ishuri n’igihugu muri rusange. Ubuzima bwo mu mazi bushobora kuba bwiza mu bucuruzi n’imibereho, ariko na none bushobora no kuba bubi. Buri gihe mujye mwogera ahantu hafite umutekano, mwambara amakote y’ubwirinzi kandi ntimukajye muba muri mwenyine mu gihe mugiye koga.”

 

Ikaba ibaye inshuro ya kabiri IPRC Karongi ibuze umunyeshuri muri ubu buryo, nyuma y’undi nawe witabye Imana mu mwaka ushize.

 

Umuyobozi wa IPRC Karongi, Dominique Ingabire yagize ati:”Ishuri ryacu rikomeje gukaza ingamba hirindwa ibyago nk’ibi. Kubagitangira tubagira inama, ndetse twagiye tunamanika amatangazo agaragaza uduce two kwirindwa hafi y’ikigo. Kandi turimo gutegura umushinga wo kubaka ahantu hizewe ho kogera hafi y’ishuri.”

Claude Uwarugira witabye Imana yari afite imyaka 25, yakomokaga mu Karere ka Nyaruguru aho yarohamiye hakaba nta mezi abiri arashira, muri iki kiyaga na none ku ruhande rw’Umurenge wa Bwishyura harohamye Nzayisenga Josiane wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye.


Claude Uwarugira wari Umunyeshuri wa IPRC Karongi witabye Imana azize kurohama mu Kiyaga cya Kivu

Polisi yabashije kurohora umurambo wa Claude Uwarugira mu minota 7  itangiye kumushakisha mu mazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND