Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, aho itike ya make ari ibihumbi 5 ni mu gihe iya menshi ari ibihumbi 30.
Uyu mukino
uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, ukazabera kuri Stade ya
Kigali i Nyamirambo, ukaba ari umukino ufite kinini uvuze ku gikombe cya
shampiyona cy’uyu mwaka.
APR
FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa
kabiri n’amanota 57.
Intsinzi
ya APR FC kuri uyu mukino uzakura Kiyovu mu rugamba rw’igikombe cy’uyu mwaka,
APR FC yegukane igikombe cya gatatu yikurikiranya, ariko Kiyovu nitsinda izanganya
amanota na APR FC bakubane kugeza ku mukino w’umunsi wa nyuma.
Nta
kipe ifite umukinnyi wavunitse, bose barahari n’abatarakinnye imikino iheruka
ubu bameze neza batangiye imyitozo.
Mu
mikino 8 iheruka guhuza amakipe yombi, APR FC yatsinze imikino 4, Kiyovu
itsinda 1 banganya imikino 3.
APR
FC izakira uyu mukino, yamaze gutangaza ibiciro by’uyu mukino aho muri VVIP ari
ibihumbi 30, VIP ni ibihumbi 20, ahatwikiriye ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye
ari ibihumbi 5.
Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sport
TANGA IGITECYEREZO