RFL
Kigali

APR FC yahanitse ibiciro ku mukino izakira Kiyovu Sport bahanganiye igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2022 14:33
0


Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, aho itike ya make ari ibihumbi 5 ni mu gihe iya menshi ari ibihumbi 30.



Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba ari umukino ufite kinini uvuze ku gikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57.

Intsinzi ya APR FC kuri uyu mukino uzakura Kiyovu mu rugamba rw’igikombe cy’uyu mwaka, APR FC yegukane igikombe cya gatatu yikurikiranya, ariko Kiyovu nitsinda izanganya amanota na APR FC bakubane kugeza ku mukino w’umunsi wa nyuma.

Nta kipe ifite umukinnyi wavunitse, bose barahari n’abatarakinnye imikino iheruka ubu bameze neza batangiye imyitozo.

Mu mikino 8 iheruka guhuza amakipe yombi, APR FC yatsinze imikino 4, Kiyovu itsinda 1 banganya imikino 3.

APR FC izakira uyu mukino, yamaze gutangaza ibiciro by’uyu mukino aho muri VVIP ari ibihumbi 30, VIP ni ibihumbi 20, ahatwikiriye ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 5.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sport

Aya makipe yombi afite amahirwe ku gikombe cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND