RFL
Kigali

Pastor Tom Gakumba uzwi mu biganiro 'Ese bipfira he?' akorana n'umugore we Anitha yatangaje ikintu cyatuma ibyaha bigabanuka ku Isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/05/2022 11:28
0


Pastor Tom Gakumba Umuyobozi wa Christ Kingdom Ministries uzwi mu biganiro 'Ese Bipfira he' akorana n'umugore we Anitha Gakumba, yatangaje ko ikintu cyatuma ibyaha bigabanuka ku Isi ari uko 'umuriro w'Imana wamanuka mu mitima y'abizera byuzuye'. Ahamya ko biramutse bibaye 'ntabwo twakomeza kubona ibyaha byiyongera'.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Tom Gakumba yabajijwe impamvu ibyaha bitagabanuka ku Isi kandi nyamara buri munsi havuka amatorero mashya. Mu gusubiza iki kibazo, yagize ati: "Umuriro w'Imana uramutse umanutse mu mitima y'abizera byuzuye ntabwo twakomeza kubona ibyaha byiyongera. Ibyaha biterwa no gukonja mu mwuka ugashyuha mu mubiri." 

Ku bijyanye n'impuguro we n'umugore we Anitha Gakumba batanga ku bashakanye n'abitegura kurushinga binyuze mu biganiro banyuza kuri YouTube, yavuze ko we na Anitha banezezwa cyane no kumva ubuhamya bw'abafashijwe n'inyigisho zabo bikabatera gufata ibyemezo bishya. Ati "Murakoze cyane. Natwe biratunezeza ko hari ababikurikira. Ariko tuzajya tunezerwa cyane turushaho kumva ubuhamwa bw'abantu benshi bafata ibyemezo byiza".

Yavuze ko kwiyongera kwa gatanya zinjiye no mu nsengero ari byo byabateye guhugura abashakanye n'abitegura kurushinga. Ati "Twiyemeje gutanga izi mpuguro kubera twabonaga ubwiyongere bukabije bwa za divorce ndetse biteye ubwoba kurusha kubona zarinjiye mu nzu y'Imana. Twahisemo rero kugira ngo dutange impuguro cyane cyane ku bato, ahari bajya bitegura mbere bikaba byagabanya cases ziri mu miryango".

Pastor Tom yatangaje ko kuri bo ari bataratangira gutambutsa izi mpuguro, ibyumvikanisha ko bafite byinshi bifuza kugeza ku bantu, ati "Impuguro zizakomeza ndetse cyane. Ahubwo twumva tutaratangira. Twifuza kuzajya tuzikora imbona nkubone ndetse no kuri murandasi". Yavuze ko nyuma y'igiterane bazakomeza ivugabutumwa, ati "Twingiye mu murimo w'Imana bya burundu rero njye na madamu tuzakomeza gukora umurimo w'Imana ntabwo bizagarukira ku giterane gusa".

Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba baherutse gukora igiterane cy'iminsi 8 cyitwa 'Christ Kingdom Fresh Fire Conference' cyabaye tariki 01-08 Gicurasi 2022, kibera mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko. Iki giterane cyari cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo: Bishop Ntayomba Emmanuel, Pastor Kabandana Stanly, Pastor Julienne Kabanda, Bishop Karemera Emmanuel na Apostle Serukiza Sostene. Bari kumwe kandi n'abaramyi batandukanye.

Pastor Tom & Anitha bamaze imyaka 8 babana nk'umugabo n'umugore. Bafite abana 2 b'abahungu. Pastor Tom ati "Kuba mfite umugore duhuza, kuri njye ni ubuntu butasanzwe pe. Biranezeza cyane nkarusha gushima Imana. Ntabwo biba kenshi ko abantu bahuza impano barashakanye...Ni nayo mpamvu dukomeza gukorana muri byose kugira ngo dutange uwo musanzu. Nta rindi banga usibye ko guhuza impano ntabwo twabihisemo ariko gukorana byo twabihisemo. Twarabyiyemeje rwose".


Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba bafatanya kuyobora Christ Kingdom Ministries

REBA HANO IMWE MU MPUGURO ZATANZWE MU KIGANIRO 'ESE BIPFIRA HE' NA PASTOR TOM & ANITA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND