RFL
Kigali

Impamvu nyamukuru zituma abakobwa bikundira abagabo bakuze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/05/2022 11:33
0


Ni kenshi ubona umukobwa ukiri muto akundana n’umugabo umuruta cyane ndetse ugasanga yemeye no gushyingiranwa na we kandi angana na se umubyara ukibaza ikibitera.



Igihe tugezemo cy'iterambere benshi bavuga ko bitakiri ngombwa gukundana n'uwo mungana cyangwa uwo mwenda kungana mu myaka kuko no gukundana n'ukuruta cyane ntacyo bitwaye. Benshi kandi bavuga ko urukundo rutareba imyaka kuko ari impumyi,mugihe abandi bavuga ko imyaka ari imibare gusa itabuza abakundana gukundana kuko barutana. Uko bukeye nuko bwije imibare y'abakobwa bakundana n'abagabo babaruta iriyongera.

Ibi ariko ngo si ibintu bibaho gutyo gusa, urubuga Elcrema rukaba rwaragaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutera abakobwa guhitamo gukundana n’abagabo babaruta cyane mu myaka:

1.Abagabo bakuze baba bazi gufata neza abakobwa

Imwe mu mpamvu zishobora kuba zituma abakobwa bikundira abagabo bakuze kubarusha nuko bazi kubafata neza.

Abagabo bakuze bumva abakobwa kubera ubunararibonye baba bafite kandi ngo baha agaciro amarangamutima yabo.

2.Abagabo bakuze bakira umukobwa uko ari

Mu gihe abagabo bakiri bato usanga bibanda cyane ku buryo umukobwa agaragara inyuma abakuze bo siko bimeze kuko badaha agaciro ubwiza bw’umubiri ahubwo bita ku bwiza bw’imbere.(ingeso nziza).

3. Aba bagabo baba bafite umutungo uhagije

Akenshi abakobwa baba bashaka umugabo ufite umutungo uhagije ku buryo ntacyo bazifuza ngo bakibure, ibi rero ngo babibona ku bagabo bakuze.

Mu gihe umusore ukiri muto aba akirwana no kubaka ubuzima bwe, umugabo ukuze we aba yaramaze gufatisha ku buryo aba amaze kugira umutungo uhagije.

4. Ntibatinya kugaragaza ibyo batekereza.

Burya abagabo bakuze ntibatinya kuvuga ibyo batekereza. Iyo umugabo ukuze ashaka ko mukundana byo kuryoshya nkuko benshi babivuga abikubwira mbere, n’iyo ashaka umubano urambye kandi nabyo arabikubwira bitandukanye n’abasore kuko bo usanga kugira ngo bavuge icyo batekereza babanza kwinyuza hiryo no hino.

5. Kuri bo igifite agaciro si umubare w’abakobwa baryamanye

Hari abasore usanga bakundana n’abakobwa kugira ngo bagwize umubare w’abo baryamanye na bo, ibi bikaba bitandukanye n’iby’abagabo bakuze.

Imyaka baba bagezemo baba barabonye byinshi ku buryo kuzamura umubare w’abo baryamanye batabitakazaho umwanya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND