RFL
Kigali

Kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara umutima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/05/2022 8:41
0


Kurya ibisate bibiri cyangwa birenzeho bya avoka mu cyumweru bigabanyaho 1/5 ku byago byo kurwara indwara z’umutima nk’uko byagaragajwe n'ubushakashatsi.



Inzobere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ubu bushakashatsi bwamaze imyaka 30 zasanze kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ku rugero rwa 21% ugereranyije n’abatazirya.

Ingano ya margarine, igi, amavuta, fromage cyangwa inyama zo mu nganda umuntu arya ku munsi kubisimbuza igisate kimwe cya avoka basanze bigabanya hagati ya 16 na 22% ku byago by’indwara z’umutima.

Avoka zigira amavuta y’ingirakamaro, ‘fibre’, vitamines, hamwe n’imyunyu ngugu irimo magnesium, na vitamine C, E na K.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya American Heart Association (JAMA) bwasohotse mu kinyamakuru Medical News Today, bwakorewe ku bagore 68,786 n’abagabo 41,701.

Mu bushakashatsi, aba bantu babajijwe kubyo barya kandi bakuzuza inyandiko z’ibibazo ku mirire yabo buri myaka ine.

Mu kubakurikirana kwamaze imyaka 30, abagera ku 9,185 barwaye umutima naho 5,290 bagize gucika k’udutsi tw’ubwonko (AVC/CVA cyangwa stoke).

Dr Lorena Pacheco wo muri kaminuza ya Harvard uri mu bakoze ubu bushakashatsi yagize ati: “Ibyo twagezeho byerekanye ibindi bimenyetso ko kurya amavuta aba mu bimera ari ingenzi mu kwirinda indwara z’umutima.”

Ubu bushakashatsi bwabonye ko kurya avoka nta sano bifitanye n’ibyago byo gucika k’udutsi two mu bwonko.

Bloomberg isubiramo Dr Cheryl Anderson wo muri American Heart Association avuga ko bagira abantu inama zo gufata amafunguro yiganjemo imbuto n’imboga.

Ati: “Nubwo nta kiribwa kimwe gitanga ibisubizo byose, ubu bushakashatsi burerekana ko avoka zifite inyungu nyinshi.

“Ibi biratanga icyizere kuko ari urubuto rukunzwe, ruboneka, kandi rworoshye kurisha ibindi biryo…mu rugo cyangwa muri za resitora.”

Ikigo cya American Heart Association kigira inama abantu bose ko bakwita ku kurya avoka byibuze inshuro imwe mu cyumweru kuko bigabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima zikomeje guhitana benshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND