RFL
Kigali

Da Promota yashyize hanze uruhererekane rw'indirimbo 6 yise 'SABA'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/05/2022 8:24
0


Da Promota ni umusore umaze igihe kitari gito mu njyana ya Gospel aho azwiho kugira imyandikire myiza mu ndirimbo nka "Ndagushima", "Ingabire", "Isengesho", "Nzahora ndirimba" n'izindi zitandukanye. Kuri ubu yashyize hanze EP y'indirimbo 6 yise 'Saba'.



"Impamvu nakoranye n'aba basore Emmy Vox, Mandela na Sean Brizz ni uko ari abahanga cyane kandi tuganira kenshi, ikiyongereyeho buri wese twamenyanye muri uyu murimo haza kuvamo ubushuti bukomeye ari na byo bituma dukorana bya hafi na nyuma yizi ndirimbo harindi mishinga tuzakorana" Da Promota avuga ku bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.

Ubu indirimbo ze wazisanga ku mbuga zicuruza umuziki ku isi ndetse na YouTube aho akoresha amazina ya Reagan Da Promota. Izindi gahunda ni ugukomeza gukora no gushyira hanze amwe mu mashusho yo kuri izi ndirimbo aho "twatangiye kuyakoraho mbifashijwemo na Team dukorana aribo: Kavoma na BJC abasore b'abahanga cyane mu gutunganya amashusho". 

Yakomeje abwira InyaRwanda.com ati "EP yanjye nayise 'Saba' kuko ubutumwa buri muri iyo ndirimbo ari bwo nkunda kugarukaho cyane mu myandikire y'indirimbo zanjye uti 'turi mu rugendo rujya mu ijuru duhura na byinshi bitandunye ariko mu byo tubamo ni byo tunyuramo byose tujye duharanira kuzajya mu ijuru (Saba Kudasigara) shiramo imbaraga wicika intege ushikame imbere hari ingororano".


Da Promota yashyize hanze EP y'indirimbo esheshatu


Indirimbo za Promota wazisanga ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki

UMVA "HAGACIRO" YA DA PROMOTA N'IZINDI ZIRI KURI IYI EP YASOHOYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND