Umuhanzikazi Clarisse Karasira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguwe n’Abanyarwanda bahatuye, bamukorera ibirori byo kwitegura umwana atwite w’imfura bizwi nka ‘Baby Shower’ mu ndimi z’amahanga.
Ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse
Karasira yakorewe ibi birori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu n’umugabo we
Ifashabayo Sylvain Dejoie.
Ibi birori bya ‘Baby Shower’ byabereye ahitwa Gorham, mu rugo rwo kwa Naomie Lincoln ni muri Leta ya Maine.
Byateguwe bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda basanzwe
batuye muri uyu Mujyi barimo Divine Irakoze [Mama Igor], Honorine Gihozo, Micky
Sindayigaya n’abandi.
Ku wa 1 Gicurasi 2021, Clarisse Karasira na Dejoie
bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no mu byiza, mu muhango wabereye
mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama muri Kigali.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abarimo umuhanzikazi Mariya
Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata
[Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.
Hari kandi umubyeyi Mama Cecile wo mu muryango
w’Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye. Hon.Tito
Rutaremara, Hon.Uwimana Consolé na Hon.Mukakalisa Jeanne d’Arc.
Clarisse Karasira na Ifashabayo, basezeranyijwe na
Pasiteri Raphael Ndahayo wo mu Itorero Christian Life Assembly.
Aba bombi basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko ku
wa 18 Gashyantare 2021, basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda
mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo.
Kuva ku wa 5 Ugushyingo 2021, Clarisse Karasira ari kubarizwa muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie barushinze muri Gicurasi 2021.
Clarisse Karasira uherutse gushyira ahagaragara indirimbo ‘Angelina’ yakorewe ibirori bya ‘Baby Shower’
Clarisse avuga ko muri Amerika yahasanze abafana benshi bashyigikiye inganzo ye
Clarisse aritegura gushyira hanze indirimbo yahimbiye umwana we. Amashusho yayafatiye muri Amerika
Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo baritegura kwibaruka umuhungu
Abanyarwanda batuye muri Amerika bagaragarije Clarisse ko banyuzwe n'inganzo ye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ANGELINA’ YA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO