RFL
Kigali

Ibyo wakora nyuma yo gutandukana mu buryo bubabaje n’uwo mwakundanaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/05/2022 14:27
1


Ni ibyishimo byinshi kugira umukunzi ugukunda nawe ukamukunda, ntako bisa! Abahanga mu mikorere y’ubwonko bavuga ko byongera iminsi yo kubaho, ndetse bigatera akanyamuneza buri muntu iteka rwose. Gusa iyo uwo ukunda akwanze, agahinda ugira karusha ibyishimo wari ufite mu rukundo.



Igihe utandukanye n'umukunzi wari warihebeye cyangwa uwo mwashakanye, hari uburyo wakoresha bukagufasha kurwanya agahinda n'umubabaro watewe n'uwo mwatandukanye. Dore ibintu  wakora umaze gutandukana n'uwo wakundaga cyane nk’uko Bongo 5 ibigaragaza:

1. Reka gushaka kwihorera ubirekere Imana kandi ureke byose bigende.

Igihe utandukanye n’uwo mwakundanye, bisa nk’igitangaza kibaye mu buzima bwawe, kubera ko ushiduka wumva nta bushake bwo kongera gukunda rwose utanabishaka mu buzima, ndetse usanga benshi bibaza aho babyiciye ndetse n’aho bagize intege nke, mbese ukaguma wibaza ibibazo byinshi.

Nyamara iki gihe uba usabwa gufunga umuryango ku muntu mwakundanye cyangwa mwashakanye, ukibagirwa ibyabaye ndetse ubuzima bugakomeza.

2. Reka kumva indirimbo zibabaje ndetse n’izindi z’urukundo zagukumbuza ibihe waciyemo

Nyuma yo gushwana n’uwo wari warihebeye, rekeraho kumva indirimbo zibabaje cyangwa z’urukundo kuko izi zatuma wibuka ibihe byiza waciyemo maze agahinda akakakwica, ndetse ukumva ko uri umuhombyi utanakwiye kubaho.

3. Reka kumva ko umubano wawe n’undi muntu ugoye

Abantu benshi cyane igitsina gore nyuma y’uko batandukanye n’abo bakundaga, bakunze gushyira amafoto yabo agaragaza akababaro cyangwa amafoto agaragaza amagambo ababaje, mbese yerekana ibihe bibi barimo. Icyo gihe iyo abahungu babajije iby’izo foto, umubare munini w’abakobwa uvuga ko bari bafite abakunzi ariko batandukanye. Icyo gisubizo akenshi gikunze gutuma biheba, ndetse bakumva imyaka ibashiranye nta mukunzi uhamye bafite.

Ibyo rero bireke ndetse unabyibagirwe. Vuga ko uri ‘single’ [ingaragu/wenyine], ibi bizatuma wumva utangiye ubuzima bushya.

4. Reka kuvuga nabi uwo mwatandukanye

Igihe uwo mwabyumvaga kimwe mutanye ndetse akishakira undi, irinde kumuvuga nabi muri bagenzi bawe kuko byatuma bagufata nabi utabizi. Nawe amenye ko wasigaye umuvuga nabi byatuma nawe ashaka kwihorera, mwereke ko watangiye ubuzima bwawe ndetse wize kubaho utamufite.

5. Rekeraho kumwandikira ubutumwa bugufi ndetse no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga

Rekeraho kwirirwa umwohereza ubutumwa bugufi umwihanganisha, ngo ‘Pole’; ‘sorry’ ihangane… Umeze ute? Reka kumuvugisha umwiyibagize kandi bizagufasha. Tekereza umwandikiye ntagusubize?

Rekeraho kuba umwe mu nshuti ze cyangwa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, kuko byatuma ugira agahinda kenshi. Tekereza ufunguye Instagram ugahingukira ku ifoto ye ari kumwe n’undi babyumva kimwe? Warara udasinziye, ndetse ugashengurwa n’agahinda.

6. Reka Kwihindura isura

Abakobwa bakunze kwihindura amasura nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo. Ibyo bakunze kubikora bibwira ngo ahari mbere bagaragaraga nabi, ugasanga bisize imiti ibahindura isura.

Benshi usanga bahinduye imyambarire, uruhu ndetse bagatangira kwishyiraho amatatuwaje , ibyo byose bakabikora bagamije gushaka gukurura abandi basore nyamara batazi ingaruka zabyo.

7. Rekeraho kwibuka ibihe byiza mwagiranye mukiri kumwe

Biragoye ariko birashoboka! Shaka ikintu kiguhuza muri iyo minsi, maze kikurinde kwibuka ibihe byiza wajyiranye n’uwo mwatandukanye. Aha ushobora gusoma ibitabo bitandukanye, ukareba amafilimi gusa ukirinda kureba iz’urukundo. Shaka inshuti mwishimane zitume utamwibuka.

Tekereza ibintu byaguteza imbere ndetse wumve ko kubaho utamufite ari ubuzima busanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwizeye merry1 year ago
    Mubyukuru niba wamukundaga akagenda mureke kuko haba hazaza uwugukunda kumurusha nawe ukunda mureke yigutera igihe numwanya





Inyarwanda BACKGROUND