RFL
Kigali

Alex Dusabe, Israel Mbonyi na Papi Claver bagiye guhurira mu gitaramo kizabera muri Car Free Zone

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2022 10:01
0


"Kigali Gospel Fest" ni igitaramo cyateguwe Alex Dusabe ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali, kikaba giteganyijwe kuba tariki 20 Gicurasi 2022 muri Car Free Zone imbere ya Banki ya Kigali.



Muri iki gitaramo cyiswe Kigali Gospel Fest kigiye kuba ku nshuro ya mbere, Alex Dusabe azaba ari kumwe na Israel Mbonyi ndetse na Papi Clever. Aba baramyi uko ari batatu ni bamwe mu bakunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere uko ari batatu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe. Igitaramo bagiye guhuriramo kizaba kuwa Gatanu tariki 20/05/2022 muri Car Free Zone. Kizatangira saa Kumi z'umugoroba kugeza saa Yine z'ijoro. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose nk'uko abateguye iki gitaramo babihamirije InyaRwanda.com.


Igitaramo kigiye guhuza Alex, Mbonyi na Papi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND