RFL
Kigali

“Ntekereza ko ryari ikosa kumuhagarika burundu” Elon Musk yiyemeje kugarura Donald Trump kuri Twitter bikurura impaka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/05/2022 10:51
0


Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga nkoranyamabaga rwa Twitter yatangaje ko ashaka kugarura kuri Twitter Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'igihe kirenga umwaka akuwe kuri uru rubuga.



Abakoresha uru rubuga biganjemo impirimbanyi z'uburenganzira bwa Muntu bavuga ko byaba ari akaga gakomeye kugaruraho Trump kuko bakeka ko yakongera gutangiraho ibitekerezo bibangamira umuryango mugari by'umwihariko Abanyamerika. 

Urubuga rwa Twitter rumaze ibyumweru bike ruguzwe n'umuherwe Elon Musk wagiye atangaza ko ashyize imbere ukwishyira ukizana n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo atitaye cyane ku mpamvu politiki zasaga n'iziganje cyane mu micungire y'uru rubuga.

Elon yemeje ko agaruraho Donald Trump ku muyoboro wagutse wo gutanga ibitekerezo ku Isi hose ariko impungenge z'uko rwaba rugiye kuba umuyoboro wo kubiba urwango zakomeje kwiyongera.  

Mu kiganiro n'abanyamakuru ba The Financial Times, Elon yagize ati: "Nzakuraho iri hagarikwa burundu. Nta kintu na kimwe bivuze kuba adafite Twitter ubu ngubu. Gusa ntabwo ari ibintu bizahita bikorwa ako kanya''. 

Yakomeje agira ati: "Ntekereza ko byari ikosa guhagarika Donald Trump, byamutandukanyije n'igice kinini cy'igihugu, kandi n'ubundi ntibyatumye Donald Trump atagira ijambo."

Ku rundi ruhande ariko, Donald Trump yatangaje ku mugaragaro ko atazagaruka kuri Twitter aramutse abiherewe uburenganzira ahuhwo ahitamo gukomera ku rubuga nkoranyambaga rwe amaze igihe avuga ko ashaka gutangiza ariko rukaba rutajya ahagaragara.

Amasezerano ya Miliyari 44 z'amadolari ya America yaguzwe Twitter, yemerera Elon Musk gukomeza gushaka abandi banyamigabane n'abashinzwe kugenzura ibikorwa, ariko uyu muherwe yagaragaje ishyaka ryo gutanga ubwisanzure burenze ubwariho ku bakoresha uru rubuga.



        Umuherwe Elon Musk na Donald Trump wahoze ayobora America  

Elon Musk yatekereje ko guhagarika umuntu burundu kuri Twitter bigomba kuba imbonekarimwe kandi bigakorwa gusa kuri konti za 'spam'. Ati: "Ntabwo bivuze ko abantu bazavuga ibyo biboneye byose. Niba bavuga ikintu kitemewe cyangwa ikindi cyangiza Isi, hashobora kubaho igihe cyateganijwe cyo guhagarikwa by'agateganyo, cyangwa iyo tweet igakurwaho mu gihe runaka itagaragara cyangwa ikagabanyirizwa abayireba”.

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavanywe kuri Twitter no ku zindi mbuga za murandasi muri Mutarama 2021 nyuma y'uko abari bamushyigikiye bakoreye imyigaragambyo ikomeye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol badashaka ko Perezida Joe Biden uriho ubu ngubu yemezwa burundu nk'uwatsinze amatora.

Icyo gihe 'Tweet' Donald Trump yashyize ku rukuta rwe yafashwe nk'ishyigikira abigaragambya, kubikomeza biza gutuma ahagarikwa kuri Twitter nyuma y'igihe n'ubundi yihanangirizwa.

Kugeza mu mpera za Werurwe uyu mwaka, abantu bagera kuri Miliyoni 229 ku Isi hose bakoresheje urubuga rwa Twitter buri munsi mu gutangaho ibitekerezo, gikurikirana amakuru n'ibindi butandukanye.

Umuherwe Elon Musk usanzwe ari nyiri uruganda rukora imodoka rwa Tesla avuga ko Twitter igiye kwaguka kurushaho ariko impirimbanyi z'uburenganzira bwa Muntu zakunze kumunenga ubwisanzure bw'umurengera ashaka kuzana kuri uru rubuga kuko bwagira ingaruka ku batuye Isi muri rusange.

Src: France 24

Umwanditsi: Léonidas MUHIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND