RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda amatorero abiri yaguranye za 'Worship Teams' n'abashumba bayo mu kubaka ubumwe no gusogongera ku mikorere y'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2022 11:28
0


Ni ubwa mbere mu Rwanda hamenyekanye inkuru y'amatorero abiri yaguranye Korali mu gihe cy'amateraniro, itsinda rimwe rikajya mu rindi torero, ndetse bikaba bigiye kuba no ku bashumba bayo. Aka gashya kadukanywe na Baho Outreach Church hamwe na Shiloh Prayer Mountain Church, aya matorero yombi akaba akorera mu mujyi wa Kigali.



Tariki ya 08 Gicurasi 2022 ni bwo Itorero Baho Outreach n'Itorero Shiloh batangiye ubu bufatanye butagatifu, aho amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana y'aya matorero atakoreye umurimo w'Imana mu matorero asanzwe abarizwamo ahubwo buri tsinda ryagiye mu rindi Torero. Intego nyamukuru y'ubu bufatanye ni ukuzana ubumwe mu matorero, ntihaboneke umukapa hagati yabo nk'uko tubikesha Baho Outreach Church mu butumwa banyujije kuri Facebook.

Bati "Ubufatanye bwuje ubumana hagati y'Itorero Baho Outreach n'Itorero Shiloh Prayer bwatangiye kuwa 08 Gicurasi 2022. Ku nshuro ya mbere, aya matorero yombi yaguranye amatsinda ayobora gahunda yo kuramya Imana (Worship Teams), buri tsinda rikorera ku rindi torero. Gahunda ikurikira, amatorero yombi azagurana abapasiteri. Intego yubu bufatanye ni iy'abayoboke b'itorero gusohoka mu gasanduku gato. Turi umubiri wa Kristo kandi ntihakagombye kubaho imipaka hagati y'abayoboke b'itorero".


Ubu bufatanye bwitezweho kuzana ubumwe mu matorero

Rev Alain Numa ukorera umurimo w'Imana muri Shiloh Prayer maountain Church ni we wazanye igitekerezo cy'ubu bumwe. Aganira na InyaRwanda.com, yatangiye adutangariza aho yagikomoye n'umusaruro yiteze. Ati "Igitekerezo cyaje ubwo nitabiriye igiterane muri Baho church, nsanga hakozwe byiza cyane, mpawe uburenganzira bwo gusuhuza itorero ubutumwa buba buraje ko hageze ko itorero riba rimwe. Naho natangarije ko urugendo rw'ubufatanye rutangiye".

Yavuze ko intego y'ubu bufatanye ari ubumwe mu matorero. Ati "Icyumweru gishize twatumiwe kuvuga ubutumwa ni ko gusaba abashumba Pastor Rose Ngabo wa Baho Church na Bishop Oliva ko amatsinda y'abaramyi bahinduranya, abo muri Baho bagateranira i Shiloh, ab'i Shilih nabo bakajya Baho. Intego rero ni uko itorero rya Kristu rigomba gukorera hamwe. Ikizakemuka ni ukwiyumvanamo nkabana n'Imana".

Umunyamakuru yabajije Rev. Alain Numa niba iyi gahunda izaba gusa hagati y'aya matorero abiri, cyangwa niba bateganya kongeraho n'ayandi, maze Rev. Numa ati "Turateganya kwaguka tukagera no ku bandi. Abashumba uko ari babiri nibamara kumva bafatishije, bazakomeza bakongeze n'abandi. N'abandi bazabyakira neza".

Ese nta mpungenge z'uko abakristo bajya mu rindi torero bya burundu bitewe n'iyi gahunda?


Rev. Numa avuga ko umuntu wagenda burundu bitewe n'iyi gahunda, n'ubundi aba afite gahunda yo kugenda. Yongeyeho ko atari n'ikibazo haramutse hari hamwe bagiye kuko aho baba bagiye naho ari 'kwa Data'. Ati "Ubwo abagenda baba ari nayo gahunda yari isanzwe kandi igikuru kugenda si ikibazo ahubwo guharanira kuguma mu gakiza, aho bazaba bagiye naho ni kwa Data".

Yahishuye ko mbere y'uko izi Worship teams zihinduranya aho zikorera umurimo w'Imana, "Abashumba ku mpande zose babaganirije mbere kugira ngo bagende bizasanga, ni ko kwisanzura maze abakristu barishimye". Yasoje ahamagarira amatorero kunga ubumwe kuko "Igihe kirageze ngo itorero rya Kristu rikorere hamwe, basohoke basogongere imikorere yabandi, kandi abashyize hamwe nta kabuza bagera kure".

Worship Team ya Baho Outreach Church yakoreye umurimo w'Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church 


Worship Team ya Shiloh Prayer Mountain Church yakoreye umurimo w'Imana muri Baho Outreach muri Baho Outreach Church


Rev Alain Numa niwe wazanye igitekerezo cy'ubu bufatanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND