Ishusho y'ubugeni idasanzwe iriho icyamamare Marilyn Monroe yakozwe na Andy Warhol, yagurishijwe muri cyamunara ku muhigo wa miliyoni $195m (miliyari 195 Frw).
Ibi
byahise bituma iba igikorwa cy'ubugeni cyo mu kinyejana cya 20 kigurishijwe
amafaranga menshi kurusha ibindi byose. Iyi shusho yiswe ‘Shot Sage Blue
Marilyn’, yashushanyijwe na Warhol mu 1964 agendeye ku ifoto yamamaye ya Monroe. Amafaranga yaguzwe niyo menshi yishyuwe igikorwa
cy'ubugeni mu mateka ya Amerika.
Inzu
ya cyamunara yitwa Christie's y'i New York yari yanditse kuri iyi shusho ko "imwe mu mashusho mbonekarimwe ariho", iyishyiraho igiciro cya
miliyoni $200. Cyamunara yarangiye iguzwe miliyoni $170, ariko yageze
kuri miliyoni $195 ushyizeho n'imisoro. Umuhigo wari uriho w'igiciro cyo
hejuru cyane ku gikorwa cy'ubugeni muri Amerika wari miliyoni $110, yaguzwe
ishusho y'amagufa y'agahanga yakozwe mu 1982 n'inshuti [rimwe wabaga na mucyeba] ya Warhol, witwa Jean-Michael Basquiat. Igiciro cyaguzwe iyi shusho
kandi, kivanyeho umuhigo w'igiciro kinini cyari cyaraguzwe igikorwa cy'ubugeni cyakozwe mu kinyejana cya 20, umuhigo wabayeho mu 2015.
Icyo
gihe ishusho ya Pablo Picasso yitwa 'Les Femmes d'Alger (Version O)' yaguzwe
miliyoni $179 hariho n'imisoro. Muri Werurwe , George Fei ukuriye inama
y'ubutegetsi y'ikigo Thomas and Doris Amman Foundation yavuze ko ishusho ya
Monroe ibumbatiye gihamya y'ingufu zitoroshye z'indoro ye. Yagize ati
"Marilyn ntakiriho, ibihe bikomeye yabayemo n'urupfu rwe byaribagiranye.
Igisigaye ni inseko idasanzwe imuhuza n'indi nseko idasanzwe y'umugore
wihariye, Mona Lisa." Bloomberg ivuga ko uwaguze iyi shusho ari
Larry Gagosian, umushoramari mu by'ubugeni ufite inzu nyinshi zimurika ibikorwa
by'ubugeni muri Amerika. Iyo cyamunara yo kuwa mbere ni iya mbere mu
zindi zizaba muri ibi byumweru bibiri za Christie's, zifatwa nk'izizaba zihenze
cyane kandi zizagerageza isoko ry'ibikorwa by'ubugeni nyuma ya Covid.
Afatwa nk'umugore waranze iterambere rya Hollywood nyuma y'intambara ya kabiri y'isi, yabaye umukinnyi wa filimi, umunyarwenya, umuririmbyi, n'umuntu umurika imideri wamamaye bikomeye. Impano ye imbere ya camera yavumbuwe n'umufotozi wa gisirikare, ubwo Monroe yari umukozi uciriritse wo mu ruganda rw'indege mu ntambara ya kabiri y'isi.
Yari yaraciye mu bwana bugoye, ndetse bushobora kuba bwararanzwe n'ihohoterwa aho yarerewe mu bigo by'imfubyi n'inzu z'abagiraneza. Yaje kuba icyamamare kidasanzwe mu buhanzi, imideri, na filimi ariko aza gupfa mu 1962 afite imyaka 36 gusa, urupfu rwe ruvugwaho byinshi, ruhuzwa no kunywa ibinini byinshi bifasha gusinzira."
Inkomoko: BBC
TANGA IGITECYEREZO