Umugore yasabye inama avuga ko murumuna we amaze imyaka ine aryamana n’umugabo we mu ibanga. Uyu mugore byamubereye ingume kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kugisha inama.
Uyu mugore yagize ati: “Ikintu nshaka ko mumfasha, ni
ukumenya uko mbyitwaramo nyuma yo kumenya ko umugabo wanjye amaze imyaka igera
kuri ine (4 Years), aryamana na murumuna wanjye”. Yakomeje avuga ko yibaza niba
yafungura ikirego cyangwa niba yakwiyakira.
Agaragaza agahinda ke ati: ”Umunsi
umwe nitegereje murumuna wanjye, maze arangije arambwira ngo amaze imyaka igera
kuri ine, abana n’umugabo wanjye. Uyu mwari yari yambaye akajipo keza. Ni ukuri
ntabwo nizeye ko byashoboka kuba yari amaze imyaka 4 yose abana n’umugabo
wanjye mu ibanga. Yambwiye ko yamuguriye imyambaro ndetse n’ibindi bintu
bitandukanye. Ikindi namenye ni uko umugabo wanjye yamwohererezaga amafaranga mu
gihe njye nari mbayeho nabi”.
Nawe niba nawe ufite igitekerezo ukaba ushaka kugisha
inama, twandikire kuri Email ya Info@Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO