RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo wanjye amaze imyaka 4 aryamana na murumuna wanjye ntabizi!

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/05/2022 13:42
1


Umugore yasabye inama avuga ko murumuna we amaze imyaka ine aryamana n’umugabo we mu ibanga. Uyu mugore byamubereye ingume kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kugisha inama.



Uyu mugore yagize ati: “Ikintu nshaka ko mumfasha, ni ukumenya uko mbyitwaramo nyuma yo kumenya ko umugabo wanjye amaze imyaka igera kuri ine (4 Years), aryamana na murumuna wanjye”. Yakomeje avuga ko yibaza niba yafungura ikirego cyangwa niba yakwiyakira.

Agaragaza agahinda ke ati: ”Umunsi umwe nitegereje murumuna wanjye, maze arangije arambwira ngo amaze imyaka igera kuri ine, abana n’umugabo wanjye. Uyu mwari yari yambaye akajipo keza. Ni ukuri ntabwo nizeye ko byashoboka kuba yari amaze imyaka 4 yose abana n’umugabo wanjye mu ibanga. Yambwiye ko yamuguriye imyambaro ndetse n’ibindi bintu bitandukanye. Ikindi namenye ni uko umugabo wanjye yamwohererezaga amafaranga mu gihe njye nari mbayeho nabi”.

Nyuma yo kumenya ibyo byose, nagiye iwabo ndamurega, baramutumiza maze yemera amakosa, bamusaba kunsaba imbabazi nanjye ndamubabarira ndetse ambwira ko atazongera. Nyuma byagaragaye ko ntacyo nakoze ku buryo abandi bantu bakuru bari kunsaba ko na muhamagariza abasaza ariko ndabona ntakigenda nkabona ko ntazigera muhindura. Ngaho namwe nimungire inama”.

Nawe niba nawe ufite igitekerezo ukaba ushaka kugisha inama, twandikire kuri Email ya Info@Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamugunga Jeannette1 year ago
    Ndumva yamusigira murumunawe kko niweyahisemo kumubera umugore kuko woe ntarukundo agufitiye





Inyarwanda BACKGROUND