Umuryango udaharanira inyungu ‘POWERHer’ ubarizwamo abakobwa n’abagore, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo.
POWERHer, ni umuryango w’abagore n’abakobwa bakora mu
byerekeranye n’ingufu n’amashanyarazi.
Ku wa Gatanu tariki 6
Gicurasi 2022, nibwo abagize uyu muryango basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali, bareba filime zivuga kuri Jenoside, bazenguruka ibice bitandukanye
bigize uru rwibutso bareba uko amacakubiri yabibwe na politiki mbi kugeza
umugambi wa Jenoside ushyizwe mu bikorwa.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, abagize umuryango ‘POWERHer’ bashyize indabo ku mva
zishyinguyemo Abatutsi, bafata umunota wo kubunamira mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Alice Ngoga Mukashyaka uri mu bashinze uyu muryango, yabwiye INYARWANDA ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira
ngo barusheho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.
Avuga ko nyuma yo gusura ibice bitandukanye, yabonye uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ati “Ikintu nize ni uko
Jenoside yarateguwe kandi hagiye habaho kubiba amacakubiri. Ubu rero ni uburyo
bwiza bwo kumenya amateka, tukigira kubyabaye ndetse tukareba uruhare rwacu nk’urubyiruko.”
Akomeza ati “Muri POWERHer dufite urubyiruko rwinshi
rukirangiza Kaminuza, tukareba uburyo bafasha igihugu mu gutera imbere ndetse
natwe muri rusange […] nk’abantu bafite aho bahuriye n’ingufu z’amashanyarazi
tubona bikwiye ko twiga amateka, tukarushaho gukora cyane tukiteza imbere
ndetse n’igihugu.”
Uyu mukobwa yavuze ko umusanzu wa POWERHer ari
ugukoresha imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro mu kugaragaza
amateka u Rwanda rwanyuzemo, urugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso kandi
bakarwanya bivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Allen Munganyinka nawe uri bashinze POWERHer yavuze ko
bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo barusheho kwiga
neza amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo bakomeze guharanira ko
Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi.
Yavuze ko nk’urubyiruko rubarizwa muri POWERHer
biyemeje gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’indi myumvire
ishobora guhembera Jenoside aho ari ho hose ku Isi.
Avuga ko bagiye gukomeza gushishikariza abanyamuryango
ba POWERHer n’abanyarwanda n’abandi gukoresha ijwi ryabo mu guhangana na buri
wese ushobora kugoreka amateka yaranze u Rwanda.
Urwibutso rwa Gisozi rwa Kigali ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo: abantu basaga 250.000 bavanywe hirya no hino
mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Umuryango ‘POWERHer’ washinzwe mu Ukwakira 2020, ku nkunga
ya USAID/POWER Africa kugira ngo wongere ubushobozi n’umubare w’abagore bakora
mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi.
Mu myaka yashize hakomeje kugaragara ubuke bw’abagore/abakobwa
bakora muri urwo rwego, bigatuma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
ritagaragara muri urwo rwego.
Kugeza ubu uyu muryango umaze gukora ibikorwa bitandukanye
birimo guha ubushobozi n’ubumenyi abagore bagize uwo muryango, biciye mu
mahugurwa bagenda babona babitewemo inkunga na USAID/POWER Africa.
Uyu muryango kandi watangiranye abanyamuryango 100, ubu
ukaba ugeze ku basaga 150.
POWERHer imaze kujya mu bigo by’amashuri bitandukanye, ugamije
kwigisha no gukangurira abana b’abakobwa n’abagore kwiga ibijyanjye n’ingufu n’amashanyarazi.
Aha twavuga nka IPRC kicukiro na IPRC Tumba, aho
bashyizeho n’ihuriro ry’abakobwa bakiga ariko bashaka kuzajya mu bijyanye
n’amashanyarazi.
Ibi byose biri mu rwego rwo gukomeza kubungabunga
ihame ry’uburinganire mu rwego rw’ingufu n’amashanyarazi.
Abanyamuryango ba ‘POWERHer’ babanje kuganirizwa mbere yo
gutangira gusura Urwibutso, berekwa filime y'abarokotse Jenoside bavuga uko abanyarwanda bari babanye n'akamaro k’Urwibutso
Alice Ngoga Mukashyaka [Ubanza ibumoso] na Allen Munganyinka [Uri hagati] bavuze ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo bige
amateka
Bafashe umwanya wo kwitegereza uko kuva mu gihe cy'ubukoloni
Politiki y'urwango yagiye ibibwa mu Banyarwanda
Bafashe umwanya wo kunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abagize 'Umuryango POWERHer' bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso
Basobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside n’urugendo rwakozwe mu guhangana n’ingaruka zayo.
Bageze mu cyumba cy'abana bishwe muri Jenoside, bareba uko Jenoside yakoranwe ubugome kugeza ubwo abicaga batababariraga n'abana b'ibibondo
Ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bigaragaza uko yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa biturutse kuri politiki y'urwango yabibwe igihe kinini
Abagize 'POWERHer' biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kurwanya buri wese uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside
Icyumba cy'ahari amafoto agaragaza bamwe mu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Beretswe uko itangazamakuru ryabaye umuyoboro ukomeye
wabibye urwango mu Banyarwanda
Umuryango Mpuzamahanga watereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside
Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda n'inshuti bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyamuryango ba ‘POWERHer’ biyemeje guhangana n’abapfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO