RFL
Kigali

Umuhanzi Famous Gets yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘30Mins’ yiganjemo ubutumwa bwo kwimara ipfa-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/05/2022 22:39
1


Radjab Shyirambere Kevin ukoresha izina rya Famous Gets muri muzika, yashyize hanze indirimbo nshya ivuga ku rukundo rwo kwimara ipfa hagati y’umusore n’inkumi bakundana.



 Muri iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda mirongo itatu n’atandatu (3:36’), uyu musore aririmba agambo yumvikanisha ibyishimo bitangwa n’abakora imibonano mpuzabitsina ariko ntiyerure, dore ko amagambo ayirimo yibanda ku rukundo ruganisha mu gitanda gusa aririmbitse mu buryo budapfa kumvikana.

Mu gushaka guhuza izina ry’iyi ndirimbo n’amagambo arimo , uyu musore aririmba agamije kwerekana urukumbuzi umusore afitiye umukunzi we , ariko yifuza ko bamarana iminota mirongo itatu. Muri iyi ndirimbo aririmba agira ati” Inyanja irimo imiraba ngashya impande zose ubwato bwanjye ntiburohama mu mivu n’imihengeri,…..”.

Avuga kuri iyi ndirimbo Famous Gets, yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo azashyira hanze indi mishinga vuba cyane, asaba Abanyarwanda gukomeza kumutiza umurindi no kumuha inama.Yagize ati

Mu by’ukuri hari n’ibindi bikorwa nzashyira hanze mu minsi mike iri imbere gusa. Icyo nabwira umufana cyangwa undi muntu wese ukunda ibihangano byanjye ni uko iyi ari imirabyo bari kubona inkuba ziri inyuma.”

Ubusanzwe Famous Gets ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umusizi akaba n’umuraperi. Uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo yise ’40’ ikubiyemo ubutumwa bwo kunenga abantu baciraho abandi iteka. Mu buryo bw’amajwi  iyi ndirimbo nshya yise “30Mins” yakozwe na Producer Odilo amashusho atunganywa na Sammy Switch.

 REBA HANO 30Mins YA FAMOUS GETS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karingombe1 year ago
    Uyu musore numuhanga kbs





Inyarwanda BACKGROUND