Radjab Shyirambere Kevin ukoresha izina rya Famous Gets muri muzika, yashyize hanze indirimbo nshya ivuga ku rukundo rwo kwimara ipfa hagati y’umusore n’inkumi bakundana.
Muri iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda mirongo itatu n’atandatu (3:36’), uyu musore aririmba agambo yumvikanisha ibyishimo bitangwa n’abakora imibonano mpuzabitsina ariko ntiyerure, dore ko amagambo ayirimo yibanda ku rukundo ruganisha mu gitanda gusa aririmbitse mu buryo budapfa kumvikana.
Mu gushaka guhuza
izina ry’iyi ndirimbo n’amagambo arimo , uyu musore aririmba agamije kwerekana
urukumbuzi umusore afitiye umukunzi we , ariko yifuza ko bamarana iminota
mirongo itatu. Muri iyi ndirimbo aririmba agira ati” Inyanja irimo imiraba ngashya impande zose ubwato
bwanjye ntiburohama mu mivu n’imihengeri,…..”.
“Mu by’ukuri hari
n’ibindi bikorwa nzashyira hanze mu minsi mike iri imbere gusa. Icyo nabwira
umufana cyangwa undi muntu wese ukunda ibihangano byanjye ni uko iyi ari
imirabyo bari kubona inkuba ziri inyuma.”
Ubusanzwe Famous Gets ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umusizi
akaba n’umuraperi. Uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo yise ’40’
ikubiyemo ubutumwa bwo kunenga abantu baciraho abandi iteka. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo nshya yise “30Mins” yakozwe na
Producer Odilo amashusho atunganywa na Sammy Switch.
TANGA IGITECYEREZO