Abahanzi batandukanye mu Rwanda bakomeje kwerekana ko ibihangano byabo biri gucuruzwa binyuze muri MMusic Group, ikintu gikomeje cyaba gitanga icyizere cyo hejuru mu gutanga ibisubizo ku iterambere ry’umuziki nyarwanda, ukaba wamera nk’izindi nganda z’umuziki muri Africa zamaze kugerayo nka Nigeria, South Africa na Tanzania.
Inzira igendwamo na benshi inoga vuba, niyo mpamvu
iteka gukorera hamwe byihutisha imirimo iyo ariyo yose n’ubwo kandi byagenda gute
none bikanga hakomeza kugeragezwa uko ibyatumye bitagenda byakosorwa, ariko
abantu bagakomeza mu nzira imwe cyane iyo bahuje imirimo.
Ibi kandi byagiye bifasha mu iterambere ry’umuziki
hirya no hino ku isi, urugero rutari urwa kure ni urwa Wasafi ya Diamond Platnumz
yahuje abahanzi batandukanye bakazamuka bikomeye, bamwe bakaba baranatangiye
gushinga ibyabo n’ubwo bamwe babibona nko kutumvikana ariko abandi babibona nko
kwaguka kwa Wasafi kuba Harmonize yarayivuyemo agashinga Konde Music WorldWide.
Siho honyine kandi ubufatanye bw’abahanzi bwagiye bugira
uruhare rukomeye mu iterambere ryabo byaba binyuze muri Label, Group no mu
bundi buryo bugamije iterambere nko mu Rwanda mu myaka yaza 2012 nibwo
havutse ikipe yagize uruhare rukomeye mu kwaguka k’umuziki nyarwanda yiswe
Press One yashinzwe na Cedru uzwi mu gutunganya amashusho, umuraperi K8 Kavuyo
n’abahanzi Meddy na The Ben ariko kubera
ibihe umuriri yari ifite waje kugabanuka birangira inasenyutse.
Iri tsinda uko ryakoraga ryafatanyaga mu bikorwa byo
gutunganya indirimbo yaba mu buryo bw’amajwi zose wasangaga zitunganywa na Lick
Lick amashusho nayo agatunganywa na Cedru, ubundi bakanafatikanya mu kwamamaza ibikorwa
byabo yaba ibitaramo n’imishinga y’indirimbo babaga bakoze biciye ku mbuga
nkoranyambaga za buri umwe cyane urwa youtube bose bari bahuriyeho rwitwaga Press
One.
Nyuma y’uko ibikorwa bakoranaga yaba aba bahanzi n’aba
producer bari bihuje kimwe n’abandi bagendaga bafasha barimo Scillah, King
James, Kitoko, Adrien Misigaro n’abandi buri umwe yatangiye gusa n’uwimenya
agakora ibikorwa bye akabyiyamamariza, akanabinyuza ku mbuga ze yaba izicururizwaho
umuziki n’izitangarizwaho amakuru.
Kuri ubu n’ubwo nta muhanzi uragira icyo avuga ku
mushinga mushya uri kubakwa, ariko bisa nk’aho ari ubundi buryo bw’ubufatanye
mu muziki nyarwanda bukomeje kwiyubaka biciye mu kiswe MMusic Group.
Bamwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bari muri ubu
buryo bw’imikorere barimo Meddy, The Ben, Christopher Muneza wakuriye muri Kina Music mbere y’uko ayivamo agatangira gukora ku giti cye, Safi Madiba wahoze akorera umuziki
mu itsind rya Urban Boyz mbere y’uko atangira kwikorana kimwe na Marina Deborah
wanashyize indirimbo nshya hanze ari nayo yahise yerekana bwa mbere ko ari
gukorana na basaza be bakuru mu muziki.
Nta byinshi biramenyekana kuri MMusic Group kuko nk’uko
The Ben aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye n’umushoramari w’umunyarwanda
Gael, yatangaje ko hari imishinga myinshi bakora ariko ntibayigaragaremo kimwe n’uko
hari n’indi iri gutegurwa kuko bifuza ko umuziki nyarwanda uzamuka ukagera kure.
Gusa bibaye ko abahanzi nyarwanda bihuza bagafashanya
mu kwamamaza umuziki nyarwanda byaba ari intambwe ikomeye, yanakwihutisha
iterambere ry’umuziki nyarwanda umaze kugira aho ugera ariko ugifite byinshi
byo kugeraho.
Meddy ni umwe mu bambere bagaragaje MMusic Group itarasobanuka neza imikorere yayo
The Ben ari mu bari mu bucuruzi bw'umuziki bukorerwa muri MMusic Group
Marina na Safi bahoranye muri The Mane Music bari mu bakomeje kwerekana ko bari mu bari gukorana na MMusic Group
Christopher Muneza nawe akomeje gukorana na MMusic Group
Christopher ari mu bari gucuruza umuziki we binyuze muri MMusic Group
Marina waraye ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Shawe' iri gucuruzwa no kwamamazwa binyuze muri MMusic Group
Indirimbo 'Shawe' ya Marina ikomeje kwamamazwa binyuze mu buryo Meddy asanzwe akoresha bw'abakunzi be bazwi nk'inkoramutima
Safi muri MMusic Group
The Ben muri MMusic Group
Meddy nawe ni umwe mubari muri MMusic Group
TANGA IGITECYEREZO