Umudamu witwa Stella Mutahi yatangaje inkuru ye ibabaje cyane, avuga ko yashakanye n’abagabo batatu mu bihe bitandukanye nyuma akaza kubaho mu gahinda gakomeye kandi yari yiteze ko azagira umunezero ukomeye.
Stella yavuze ko yashakanye n’abagabo batatu mu bihe
bitandukanye. Uyu mubyeyi yahishuye ko yashakanye n’umusore wa mbere wari
inshuti ye biganaga ku ishuri, baza no kubyarana umwana w’umukobwa. Kubw’amahirwe
make uyu musore ntabwo barambanye, kuko bahise batandukana nyuma y’amezi make
babana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma yo gutandukana Stella ntabwo yigeze atererana
urukundo kuko yahuye n’undi bagakundana, ndetse bakanaza gukora ubukwe. Uyu babanye baje gutandukana nyuma y’imyaka icumi babana, kubera agahinda
ahitamo kutazongera gushaka dore ko yahise yiyemeza kuzabaho wenyine kugeza
igihe azavira mu buzima.
Mu gihe gito babanye, imiryango, inshuti n’abavandimwe
basabye umugore n’umugabo we gutandukana bitewe n’uko bashakanye bitewe n’uko
umuco utabyemera. Aba bombi baje gutandukana, kubera ababyeyi ndetse n’abana babo
kimwe n’abaturanyi babo babahatiraga gutaha. Uyu mudamu yicuza ko yashatse nabi
ndetse akaba asaba inama, yibaza niba azongera gushaka. Mugire inama.
Nawe niba ufite ikibazo cyangwa ikindi ushaka kugishaho inama, twandikire kuri Email yacu Info@InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO