Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnston ibi yabitangarije mu ruzinduko yagiririye i Southampton kuri uyu 4 Mata 2022. Boris Johnson yashimangiye ko politiki ye yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko y'u Bwongereza mu Rwanda izakomeza kwitegurwa nta nkomyi, n'ubwo hakiri imbogamizi z'amategeko zishaka kudindiza iyi gahunda.
Minisitiri Boris Johnson yavuze ko abimukira binjira mu
Bwongereza haba abanyura mu mato mato cyagwa amakamyo, bagomba koherezwa mu
Rwanda mu minsi ya vuba ku ikubitiro hakazoherezwa abagera ku bihumbi bine.
Nibagera mu Rwanda ibijyanye no kwaka ubuhungiro mu buryo
bwemewe n'amatageko ni bwo bazatangira kubikora, gusa yemeje ko iyo gahunda
itaburamo imbogamizi zijyanye n'amatageko yewe ko hari n'izatangiye kugaragazwa
ariko ko gahunda igomba gukomeza nta kabuza.
Yagize ati: "Nibyo koko hari za birantega zijyanye n'amategeko
n'abanyamategeko bigenga, bagerageza kuremereza iki kibazo. Twari tuzi ko ibyo
bizaba kandi ni ikintu cyumvikana cyane. Tugiye gushaka uburyo bwo kureba neza
uko bahita boherezwa mu Rwanda".
Ibi Minisitiri
w'Intebe yabitangaje nyuma y’uko umubare w’abantu binjira mu Bwongereza mu
buryo butemewe n'amatageko muri uyu mwaka, umaze kurenga abantu 7.000. Ku wa
kabiri w'iki Cyumweru, Umuvugizi wa Minisitiri w'Intebe agaruka kuri iki kibazo
yavuze ko ingendo zohereza abimukira mu
Rwanda ari amahirwe y'ingenzi kandi ko ikigamijwe ari ukubungabunga umutekano mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ko byatekerejweho neza. Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza
Yavuze ariko ko leta y'u Bwongereza yakiriye ibaruwa isaba imbanzirizamushinga y'icyo gikorwa iturutse ku banyamategeko banyuranye, ariko Leta icyo ishyize imbere ari uko ingendo za mbere z'indege zizanye abo bimukira zizaba zikozwe mu mezi make ari imbere.
Uyu mugambi wanenzwe n’imiryango nterankunga y’impunzi,
amadini ndetse n'iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye. Uretse iyo
kandi na bamwe mu banyapolitiki imbere mu Bwongereza ntibemeranya n'umugambi wa
Minisitiri w'Intebe, wo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu Rwanda.
Ubuyobozi bw'u Rwanda bwo buvuga ko iyi ari gahunda yo gushakira ibisubizo
ikibazo cy'abimukira ku isi, ukaba umushinga rwatekerejeho neza kandi ko
bidahutaza uburenganzira bwa muntu nk'uko abatandukanye bagiye babigarukaho.
Src : ITV News
Umwanditsi: Léonidas MUHIRE
TANGA IGITECYEREZO