Umugore wababajwe n’umugabo we waguriye nyina imodoka, yatangaje ko agiye gusaba gatanya bitewe n’uko atabashije kugishwa inama. Yavuze ko umugabo we yamuhemukiye cyane.
Umugabo wiyise ‘KALYJAY’ kuri Twitter, yagize ati “Umugore utwite agiye gusaba gatanya
kubera ko umugore we yamuciye inyuma akagurira nyina imodoka ku isabukuru ye y’imyaka 70 y'amavuko, mu gihe umugore we yari ari mu buribwe bwinshi cyane bwo gutwita. Ese
uyu mugore ari mu kuri cyangwa umwanzuro yafashe si wo?”.
Iki kibazo ni cyo cyeze mu miryango myinshi hanze aha,
ejo barasezerana ejo bundi bagashwana bapfa utuntu duto cyane. Uyu mugore
yatagaje ko yagiye abona abantu bagirwa inama, bityo nawe agatekereza ko
umunsi yashyize ibye hanze nawe azahabwa inama z’icyo yakora, aho guhubuka
akurikira intekerezo ze yemeje ko zishobora no kumuroha.
Bamwe bati “Umugabo akora ibyo ashaka mu rugo, uyu mugore ntiyari akwiriye kumushyiraho igitutu no kugira ibyo amubaza. Umugabo agomba gukoresha amafaranga ye ibyo ashaka. Niba umugabo ashaka gufasha ababyeyi be, ntabwo wamubuza”. Abandi bati “Oya! Bagomba kuba umwe, ntihagire usumba undi cyangwa ngo agire icyo amurusha ku byo batunze”.
Ese wowe wamuha iyihe nama? Niba ufite igitekerezo cyangwa ikintu ushaka kugira ho uyu mugore inama, binyuze hano hatangirwa ibitekerezo.
TANGA IGITECYEREZO