Gushaka umwarimu wigisha umwana wawe nyuma y’amasomo bigira akamaro kenshi cyane, ndetse bigatanga n’umusaruro ugaragara ku mwana wabikorewe. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro kabyo.
1. Bituma umwana
yumva atari wenyine. Umwana yumva ko afite undi muntu umwitayeho. Iyo umwana
afite undi mwarimu umwigisha, bituma atekereza ko afite undi muntu yisanzuraho
utari mwarimu we asanzwe abona ku ishuri.
Iyo umwarimu wigisha umwana wawe nyuma y’amsomo afite
abandi bana yigisha biba akarusho, kuko wa mwana wawe yisangamo akihuza nabo
akarema inshuti nshyashya. Umwana muto aba ashaka kuba aho yisanzuye kandi
anyuzwe.
2. Bituma
yongera ubwenge bwo kubana n’abandi. Umwana wamaze kubona undi mwarimu
umwigisha, amenya ubundi bwenge kuko mwarimu we amwigisha kubana n’abandi bana, ndetse akanamwereka uko azajya akina n’abandi bana atabahutaje yirinda
guhutazwa. Uyu mwarimu amwigisha kubana n’abandi, akamwereka ko akwiriye kumenya
kubabarira undi mwana wamugiriye nabi. Muri make uyu mwarimu ntabwo amwigisha amasomo
guso ahubwo amwigisha n’ubundi buzima.
3. Bifasha
umwana mu masomo ye asanzwe. Kwigisha umwana amasomo ya nyuma y’uko ava ku
ishuri, bimufasha kumenya byisumbuyeho ibyo bize ku ishuri wenda yanarangaye
cyangwa yasohotse, cyangwa atanumvise neza. Iyi gahunda ifasha umwana kuba
yasubiramo umukoro neza, kuko aba afite uri kumufasha kuwusubiramo. Gahunda yo
gushaka undi mwarimu wo murugo, ifasha abana cyane cyane bagira ibibazo byo
gukora imikoro.
4. Bituma umwana
yoroherwa n’amasomo cyane. Umwana ufashwa nyuma ageze mu rugo, bimufasha
kuba umuhanga mu ishuri kubera ko iyo ageze ku ishuri, asanga mwarimu
yarabimusobanuriye ugasanga ari kubitsinda cyane, bikamutera gukunda ishuri no
kumva ko ari umuhanga cyane.
5. Bitanga
umutekano kubana n’uburinzi kubabyeyi. Iyo umwana ageze mu rugo nka saa kumi
n’ebyiri, umwana akisanga afite umwarimu mu rugo, bimurinda kuzerera bigatuma
umubyeyi akora indi mirimo atuje kandi atekanye.
Abana benshi bahura n’ubushukanyi, bikabaviramo
kunywa ibiyobyabwenge kubera ko baba batashye bavuye kuishuri bakabura
gikurikirana ubundi bakajya mu ngeso mbi, ariko iyo batuje bataha bagahita
bigishwa baguma hamwe.
6. Bituma umwana
yigirira icyizere. Umwana ufashwa murugo, yigirira icyizere cyane kuko
ntabwo atsindwa cyane mu ishuri, bitewe n’uko aba yarateguriwe umwarimu
umwigisha murugo akamufasha gusubiramo ibyo yize byose.
Inkomoko: Understood.org
TANGA IGITECYEREZO