RFL
Kigali

NKORE IKI: Nyuma y’amezi 4 dukoze ubukwe namenye ko umugabo wanjye yoza imodoka atazicuruza nk’uko yambwiye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/05/2022 15:22
28


Iyi ni inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 25 y’amavuko waje kumena ko umugabo we yoza imodoka aho kuzicuruza nk’uko yari yarabimubwiye. Uyu mudamu aragisha inama.



Ubwo uyu mugore yajyaga gusura uyu musore mbere yo kubana, bagendaga mu modoka zitandukanye kandi zose nziza cyane. Ubwo yamubazaga aho izo modoka zose azikura ubwo bateretanaga, umusore yamusubije ko ubusanzwe acuruza imodoka. Ukuri kw’ibyo kwaje kumenyekana ubwo uyu mugore yamenyaga ko umugabo we yoza imodoka za rubanda, abimenya ubwo yamusangaga aho akorera uwo murimo.

Uyu mugore aragira ati “Yemwe nimungire inama ni ukuri. Maze amazi ane gusa nshakanye n'uyu mugabo ariko nteye agahinda, nkeneye ubufasha bwanyu”. Yakomeje ati: ”Ubwo yanteretaga mbere y’uko tubana, yafataga imodoka z’ubwoko bwose, akaza mu rugo kunsura, namubaza akazi akora akambwira ko akora akazi keza ko kugurisha imodoka. Nyuma y’amezi atatu dukoze ubukwe nibwo natangiye kujya nkeka ko ashobora kuba yoza imodoka ko ndetse n’imodoka yazagamo zabaga zazanywe n’abantu ngo azoze kugeza n’ubwo mwisangiye ku kinamba.

Ese kuki yambeshye bene aka kageni ? Ese kuki nabyizeye bikagera n'aho dukora ubukwe tukemeranya kubana? Ikibabaje cyane ni uko narangije amashuri yanjye ya kaminuza, nyuma nkanamenya ko we atigeze yiga. Ni ukuri nimumfashe kuko mfite gushidikanya kwinshi muri njye”.

Nawe niba ufite ikibazo cyangwa ukaba ushaka kugisha inama, twandikire kuri Email ya InyaRwanda.com ariyo info@inyarwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahishakiye jean marie1 year ago
    Ncuti yajye,kubeshya bibaho,inama nakugira nukwihanganira ibyabaye,ukumubwira agasabimbabazi kubwo kukubeshya.kuko utasubizibihe inyuma.byihanganire pe niba agukunda akaba akwitaho.wasanga ark Imana yabiteguye.
  • Nshimirimana Lydia1 year ago
    Jewe icombona n'uko wokubaka rukaguma ahandi hoho woba wari wakurikiye Umurimo akora gusa utakunze we.
  • Alain1 year ago
    Shahu c kontabyerangode!! Shimimana ko uwo wakunze agihumeka, urekane nimodoka kuko siyoyagushatse.
  • mudogo donalt1 year ago
    cool& move with the situation**
  • Motari 1 year ago
    Sha ihangane kabisa,Niba ubona bitavamo wazicuza iminsi myinshi wabireka ntarirarenga.
  • Mbonimpa barther1 year ago
    Niba akwemere nawe ukamwemera ni mwemerane ahubwo rukomere%%%©%©©©
  • twagiraj04@gmail.com1 year ago
    Warukurikiye ibintu nta rukundo kazi ni kazi keretse wabuze ibibatungs
  • Marthe 1 year ago
    Woe komezw mukundane kd mwubaha me bene ox nabagore vatunze tuza wubake ureke imikino amashyrx ni biki
  • Anitha Akimanimpaye1 year ago
    Nonese mukobwa wakunze umusore cyagwa wakunze imodoka yazafamo?niba yarakubeshye ukaba wamenye ukuri njyendumva ntakindi warenzaho kuko numusiga ukagenda biragaragarako wakunze ibintu ahubwo weko utigeze umukunda have nagato mubabarire birangire
  • Kale1 year ago
    Umva mbese! Wakunze imodoka cg umuntu? Icyo wamukundiye warakibonye ntiwakibonye?
  • Eliekim1 year ago
    Nonese iyo akubwira ko yoza imodoka nyuma ukaza kumenya ko azigurisha nabwo wari kuza kugisha inama? Nshuti yanjye ubuzima bw'urugo ni ishuri ugomba kwiga kugirango ubashe gutsinda ibizami byaryo nkibyo byose. Inama nakugira rero mwereke ko wamenye ukuri ubundi mwige gushakira hamwe icyateza imbere urugo rwanyu aho kugirango murusenye. Izubakwa zose suko zidahura nibibazo ahubwo uburyo bashyira hamwe mukubikemura nibyo bibubakira. Nsoze nkwibutsa gusenga Imana yonyine niyo ifite ibisubizo kumiryango yacu, hamwe no gusenga izabidushoboza.
  • Nshuti Livin1 year ago
    Uwo mugore nabanze atubwire we akora iki mbere yo gusuzugura ibyo umugabo we akora? Akazi ni akazi gapfa kuba kavamo ibibabeshaho. Inama namugira ahubwo nakomeze asengere urugo dore ko ariwe mutuma wurugo.
  • Nishimwe shema Isheja 1 year ago
    Nkunda umugabo , utazaba imbwa niba mwarabanye umukunda ,kubak urugo sugukina
  • Umusaza1 year ago
    Iyo akurongora wumva bimeze gute. Biryoha nkibyumunamba cg umucuruzi wimodoka?
  • Pius1 year ago
    Inama iruta izindi wagenda ukazana iyo wasize iwanyu/imodoka ukamwemeza
  • Jean 1 year ago
    Ubaka ibindi bizaza rwose ntakundi ya rakubeshye bikaze
  • fabrice cris1 year ago
    Ihangane gusa ushobora kuba warakurikiye ibintu bigaragare ko utamukundaga ahubwo ihangane muzafatanye gushaka ubuzima bizakunda
  • Paul1 year ago
    Mugomeze inzira mwatangiye wikwanga umugabo mubane pe
  • Potien1 year ago
    Njye inama nakugira nukowankunda umugabo kuko ntabwo wankunzimodoka nimbawarakunze umugabo niwemera gutunge nimbarimodoka wankunze subiriwanyu bakungurire imodoka ikurongore ureke umugabo ubuka urugo ibintubirahahwa rekakugira agatima karehareha mumodoka ukoniko kurikwanjye.
  • Franco j1 year ago
    Nyandikira kuri whatsapp 0788570153 tuvugane





Inyarwanda BACKGROUND