Iyi ni inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 25 y’amavuko waje kumena ko umugabo we yoza imodoka aho kuzicuruza nk’uko yari yarabimubwiye. Uyu mudamu aragisha inama.
Ubwo uyu mugore yajyaga gusura uyu musore mbere yo
kubana, bagendaga mu modoka zitandukanye kandi zose nziza cyane. Ubwo yamubazaga
aho izo modoka zose azikura ubwo bateretanaga, umusore yamusubije ko ubusanzwe
acuruza imodoka. Ukuri kw’ibyo kwaje kumenyekana ubwo uyu mugore yamenyaga ko umugabo
we yoza imodoka za rubanda, abimenya ubwo yamusangaga aho akorera uwo murimo.
Uyu mugore aragira ati “Yemwe nimungire inama ni ukuri. Maze amazi ane gusa nshakanye n'uyu mugabo ariko nteye agahinda, nkeneye ubufasha
bwanyu”. Yakomeje ati: ”Ubwo yanteretaga mbere y’uko tubana, yafataga imodoka z’ubwoko
bwose, akaza mu rugo kunsura, namubaza akazi akora akambwira ko akora akazi
keza ko kugurisha imodoka. Nyuma y’amezi atatu dukoze ubukwe nibwo natangiye
kujya nkeka ko ashobora kuba yoza imodoka ko ndetse n’imodoka yazagamo zabaga
zazanywe n’abantu ngo azoze kugeza n’ubwo mwisangiye ku kinamba.
Ese kuki yambeshye bene aka kageni ? Ese kuki nabyizeye
bikagera n'aho dukora ubukwe tukemeranya kubana? Ikibabaje cyane ni uko narangije
amashuri yanjye ya kaminuza, nyuma nkanamenya ko we atigeze yiga. Ni ukuri nimumfashe
kuko mfite gushidikanya kwinshi muri njye”.
TANGA IGITECYEREZO