Baabi Urban ni umusore ukorera umuziki we mu Mujyi wa Kigali, uyu musore washyize hanze indirimbo yise ngo ‘Kikoze’, yavuze ko ikubiyemo ubutumwa bw’umwari bakundanaga ariko badaherukana.
Muri iyi ndirimbo uyu
musore avuga ko yari afitanye ibanga rikomeye n’umukunzi we , rikaza
kumugarurka bitewe n’uko bataherukanaga. Urban akomeza aririmba ko umuntu
udafite amafaranga muri Kigali byose aba ari ubusa, akavuga ko ifoto y’umwari
yarose yamuteye amazinda.
Mu kiganiro n’uyu musore
mushya muri Muzika Nyarwanda, yatangaje ko imbaraga azanye muri muzika
azazikoresha neza kugira ngo abashe kugera ku rwego yifuza kugeraho bitewe n’uko
yibonamo ubushobozi bwo kuririmba. Baadi Urban yagize ati”Mu by’ukuri mfite
impano kandi nanjye ndabibona kimwe n’ubutumwa abandi bampa byose binyereka ko
nshoboye, rero ndashaka gukora cyane nkagera ku rwego nifuza muri muzika
Nyarwanda ntitaye kubo byananiye, kuko akenshi ducibwa intege n’abatazi imbaraga
dukoresha”.
Muri iyi ndirimbo mba
ndi kuririmba iby’ibanga ryangarutse nyuma y’igihe kirekire ntabonana n’umukunzi
wanjye, hanyuma nkamubwira ko akabanga kikoze, ngahera ko mvuga ko umuntu
udafite amafaranga mu Mujyi wa Kigali nta kintu aba afite, ngaragaza ko burya
urukundo rw’iyi minsi rwose rusaba amafaranga”.
Uyu musore yizeza
umukobwa akunda ko atazigera ayoba kuko ahari kubwe, akavuga ko urukundo
amukunda rurenze ibyabatandukanya byose.
TANGA IGITECYEREZO