RFL
Kigali

REMA irakangurira abanyarwanda kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo bakora imishinga izaterwa inkunga

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:3/05/2022 11:53
0


Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA kirakangurira abanyarwanda kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo, bakora imishinga igamije kurengera ibidukikije ikazaterwa inkunga n’iki kigo binyuze muri porogaramu y’ikigo mpuzamahanga cyo gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije, GGGI.



Tushabe Rachael, Umuyobozi muri REMA ushinzwe kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda zose z’igihugu, ubwo yatangazaga ibi aganira n’Itangazamakuru ubwo hasozwaga umushinga bijyanye wateguwe na GGGI (Global Green Growth Institute), yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese mu gusigasira umutungo kamere ndetse no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, aboneraho guhamagarira abanyarwanda gukora imishinga myiza igamije gukumira ibiza, kubungabunga ibidukikije ndetse no guhangana n’ihumanywa ry’ikirere.


Tushabe Rachael, umuyobozi muri REMA ushinzwe kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda zose z’igihugu

Ati: “Nk’uko nabivuze, uyu mushinga (wa GGGI) ni umwe mu mishinga ya mbere yo kubaka ubushobozi ku banyarwanda kuko hashyizweho ikigega ku rwego mpuzamahanga cyo gutegura imishinga ikaba yaterwa inkunga, imishinga ijyanye no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Biriya biza (ibiiza) byose mwavugaga, biriya byose twakomeje tuganiraho, bigaragaza ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe nk’uko isi yakigaragaje, nk’uko REMA yagiye ibigaragaza, gihari. Byo nta n’umwe ugomba kubihakana. Noneho hashyirwaho icyo kigega ku rwego mpuzamahanga, ariko biza gusanga ko ubushobozi bw’abanyarwanda kugira ngo babe bakora imishinga, na kiriya kibazo twavugaga cyo muri kiriya kibaya mwavugaga, haramutse hateguwe umushinga ku rwego runaka, ugategurwa neza, waterwa inkunga.

Akaba ariyo mpamvu rero tuvuga ngo uyu mushinga ni uwo gufasha kubaka ubushobozi, bagerageje kubaka ubushobozi ku rwego rw’akarere, ndetse baganira n’abanyamakuru benshi muri ahangaha, banaha amahugurwa Urwego rw’Abikorera babereka bati nimukora gutya ntabwo muzakoresha amazi menshi, nimukora gutya ntabwo muzasohora imyanda myinshi ya yindi ihumanya cyangwa se yangiza ibidukikije, bya bibazo byose tube twabishakira ibisubizo. Rero uyu mushinga udusigiye ubushobozi bwubatse kuri izo nzego, ahubwo ubwo bushobozi tugomba kububyaza umusaruro dukora imishinga myinshi itandukanye, ikemura ibibazo byo kubungabunga ibidukikije mu gihugu cyacu”.


Madame Rachael Tushabe yasabye abanyarwanda gukora imishinga myiza kubidukikije igaterwa inkunga

Kubijyanye n’ikibazo cy’ihumanywa ry’ikirere, Madame Rachael yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze ibinyabiziga aribyo byangiza ikirere cyane, bituma bafata ingamba zo gukorana na Polisi kugira ngo hitabwe ku busugire bw’ibinyabiziga.

Ati: “Umwuka duhumeka, iyo wabuze umwuka urapfa. Rero ibi bigaragaza ko ntabwo tuvuga cyangwa se twigisha ibidukikije tuvuga ngo mutere ibiti, mutere ibyatsi, noneho tugaragaza aho bihurira n’umwuka duhumeka. Uburyo biyungurura wa mwuka duhumeka wuzuyemo iterambere ry’imodoka ryanduza, ndetse n’inganda zohereza imyuka mu kirere ahubwo REMA icyo yakoze, yakoze ubushakashatsi igaragaza ni ibihe bikorwa by’iterambere byohereza imyuka myinshi mu kirere kurusha ibindi? Twasanze ari ibinyabiziga. Rero dukorana na Polisi kiriya bita ‘Contrôle Technique’. Bapima, mubyo bapima n’umwuka imodoka isohora barawureba, bakareba ibipimo byawo bakakubwira bati jya mu igaraje, jya gukoresha imodoka yawe, kugira ngo imyuka yere kurenga ibipimo kuko ibipimo birazwi.”

Yakomeje avuga ko hariho n’uburyo bwo kureba imodoka bayikeka ko isohora imyuka irenze igipimo bakayishyiraho icyuma kikagenzura ingano y’imyuka iyo modoka isohora, yaba irengereye bagasaba nyirayo kujya kuyikoresha.

Ndetse hari n’umushinga watangiye, wo kugira ngo hakoreshwe moto zikoresha amashanyarazi n’imirasire y’izuba, hari kandi n’imodoka zikoresha amashanyarazi “nka REMA hari iyo twaguze kandi irakora neza, ijya no mu Ntara kandi nta kibazo dufitanye nayo”. Yanagarutse ku bikorera nka MTN bahinduye imodoka zabo basigaye bakoresha n’imodoka z’amashanyarazi ndetse ko hari gahunda ko hari n’ikizere ko bizanagera no ku modoka zikora ‘Transport rusange’.

Madame Tushabe Rachael yanavuze ku ngamba ziri gufatwa kubera ibiza bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu cyacu, asaba abaturage kugira uruhare kugira ngo imigambi Leta ifata mu kubirwanya igerweho, ndetse anagaruka ku kibaya yabajijweho cyitwa Mugogo cyo muri Musanze, gifite hegitari zirenga 70 kikaba ari ikibaya gikunda kuzura kubera amazi ava mu birunga no mu misozi ihakikije, bikaba ari ikibazo kimaze igihe kinini nyamara mbere abaturage baragihingaga, ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarananiwe kugikemura kuko iyo bagerageje kugikamura amazi yongera akuzura.

Yavuze ko iki kibaya aho gukomeza kurwana no kugikamura ahubwo harebwa uburyo bwo kukibungabunga, ntibazitire amazi kuko byagaragaye ko ari inzira y’amazi.

Ati: “Iyo tuvuze ibiza, ngira ngo umuntu wo imvura iba yaraye ku mugongo ntabwo asa n’uwagize ikibazo cy’inzara. Hari igihe tubabwira ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ibibazo biterwa nabyo abantu ntibabyumve vuba. Ariko biriya biri kuba hariya muri kiriya kibaya, bigaragaza ko koko dufite ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe akaba ari nayo mpamvu tutagombye gushyira imbere ibyahingwagamo ahubwo twagombye gushyira imbere ubuzima bw’abantu buri mu kaga. Hari ibigo bitandukanye nka Rwanda Water Board bashinzwe kureba ibijyanye n’amazi, hari Minisiteri y’Ibidukikije, ndetse na REMA, n’Uturere; ikigomba kwitabwaho ni uburyo icyo kibaya cyabungwabungwa ariko atari uburyo bwo kugihinga, ahubwo kikaba cyabungabungwa mu buryo kidashobora kubangamira abaturage no guteza ibiza; kuko urebye uko hateye, niharamuka hakomeje kuzura hashobora no kuzura hakarenga urugero hariho ubungubu hakagera no mu ngo zo hirya. Rero ni byiza ko dutekereza kukibungabunga kurusha uko twagikamura kuko nitugikamura iriya ni inzira y’amazi aturuka muri iriya misozi.

Iyo cyagaragaye ko ari ikibazo bisaba ko igihugu kibireba mu buryo bwagutse, kandi ni byinshi twagiye dukemura, ngira ngo nacyo kuva cyamaze kugaragara nk’ikibazo kigomba kwigwaho, nababwiye ngo kubungabunga ibidukikije ntupfa gusimbuka ngo uvuge uti ndagiye ngiye gukora ibingibi. Bisaba inyigo y’abahanga, igaragaza uko icyo kintu tugiye kuhakora kizaba kirambye atari ibyo gushyiramo amafaranga kuko amafaranga agapfa ubusa, ahubwo twe dutekereza iterambere rirambye, ahubwo watekereza gushaka umushinga munini ugashyiramo amafaranga menshi agakemura ikibazo aho kugira ngo bajye gukamura bongere bahingemo ibigori, biriya ntacyo byamara.”

Abajijwe impamvu ngo “REMA itagaragara iyo habaye ibiza hirya no hino bigahitana n’ubuzima bw’abantu” [uyu munyamakuru yavugaga ko hagaragara gusa ba ‘Gitifu’ baba bari mu bibazo bya politike, utavuga ibijyanye na ‘environment (ibidukikije)], yagize ati: “Turagerageza kugaragara twigisha ndetse tunakorana n’abanyamakuru kuko n’ubungubu ngira ngo turimo turaganira ku bibazo nk’ibi biba bihari by’ibidukikije, ahubwo turagira ngo abanyamakuru namwe nimutwegere. Hari uwigeze atwegera twanga kumwakira? Ahubwo mutwegere, dukorane, dushyireho uburyo bw’imikoranire, yaba ya ONG bavugaga y’abanyamakuru batara inkuru kubidukikije (REJ) nimuyegere dufatanye noneho tube twabikora neza kurushaho.”

Bwana Jean Pierre Munyeshyaka, umukozi muri GGGI akaba ari nawe wari uhagarariye uyu mushinga basoje, yavuze ko bashimishijwe kandi banyuzwe n’ibyo uyu mushinga wagezeho, anahamya ko ibyo bateganyaga kugeraho ku bw’uyu mushinga byagezweho 100%, kuko ibikorwa bigera kuri bine uyu mushinga wari ugamije byabashije kugerwaho no kugenda neza.


Bwana Jean Pierre Munyeshyaka, umukozi muri GGGI akaba ari nawe wari ukuriye uyu mushinga

Ati: “… ibyo twateganyaga byose rero twavuga ko twabigezeho, kuko nk’uko nabisobanuye hariya twari dufite ibikorwa by’ibanze bigera muri bine, icya mbere ni ugufasha REMA kumenyekanisha ibyo ikora bikagera ku bantu benshi, icya kabiri kwari ugufasha kiriya kigo cya Cleaner Production Climate Innovation Center (CPCIC) kugaragara, kwigaragaza nk’ikigo gishyashya kivutse, inshingano zacyo zikamenyekana, abafatanyabikorwa bakakimenya, icya gatatu kwari ugufasha gushyira mu bikorwa ‘Master Plans’ dutanga imirongo yagenderwaho mu gukora ku rwego rw’ibanze ibyo twakita wenda nk’igishushanyo cya site y’imiturire ariko nayo yita ku bidukikije, icya kane kwari ukumenyekanisha biriya by’ibanze byashyirwa mu nyubako kugira ngo zitabangamira ibidukikije kandi zikoreshe neza umutungo kamere.”

Yijeje abanyarwanda ko gahunda yo gufasha imishinga ikomeje anavuga ko “uyu mushinga warangiye ariko ‘porogaramu’ yo irakomeje”.


Emmanuel Mugisha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC nawe yari ahari ahagarariye uru rwego

Uyu mushinga wa GGGI wasojwe mu mpera z’iki cyumweru dusoje mu gikorwa cyabereye muri Marriott Hotel, igikorwa cyari cyatumiwemo inzego zinyuranye n’ibigo bya Leta bikora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’ibindi bijyana nabyo harimo Minisiteri y’Ibidukikije, REMA, Urugaga rw’Abikorera, FONERWA, RAB, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission) n’abandi.


Bamwe mu bitabiriye, bitabiriye imbonankubone; hari n’abitabiriye mu buryo bw’iya kure (online)

Ni umushinga watangiye tariki 7 Gicurasi 2021, bikaba byari biteganyijwe ko uzamara amezi 18 ariko kubera ingaruka za Covid-19 bituma umara igihe kirenze ku cyari cyateganyijwe, aho haburaga icyumweru ngo wuzuze imyaka ibiri.


Umwe mu bitabiriye mu buryo bw'iyakure (online)



AMAFOTO: SANGWA Julien - InyaRwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND