RFL
Kigali

Kwibuka 28: Minisitiri Uwamariya yashimye FPR yahagaritse Jenoside yizeza uruhare rwa MINEDUC mu gutoza indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/04/2022 17:49
0


Kuri uyu wa 29 Mata 2022 ni bwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yibutse ku nshuro ya 28 abari abakozi ba Minisiteri y'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Minisiteri y'Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n'Umuco n’abakoreraga ibigo byari bizishamikiyeho, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Uyu muhango wo kunamira abari abakozi ba Minisiteri y'Uburezi ndetse n’ibigo byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rugaragaraho amazina 77 y'abakozi b'izo Minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Hakurikiyeho gucana urumuri rw’icyizere. Uyu muhango witabiriye n'abayobozi mu nzego za Leta, abahagariye amadini n'amatorero, abafatanayabikorwa mu burezi, abahagarariye imiryango y'abo Minisiteri yibuka n'abandi.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta, ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu ashyira indabo k’urwibutso rwa MINEDUC.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n'Ayisumbuye Bwana Gaspard Twagirayezu, ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa MINEDUC

Mu ijambo rye ry'ikaze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Mboneyeho kwihanganisha by'umwihariko imiryango ifite abayo bakoraga muri MINEPRISEC & MINESUPRESS n'Ibigo byazo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; iyi miryango yabuze abavandimwe, Uburezi bubura abakozi, basize icyuho gikomeye, tuzahora tubibuka iteka.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Irere Claudette yakomeje ati “Mbere ya Jenoside, uburezi bwabaye umuyoboro wo gutanya Abanyarwanda bitangijwe n’ubukoloni, hashingwa amashuri ajyamo abana bavanywe mu miryango imwe y’Abanyarwanda badaha amahirwe Abanyarwanda bose. Uburezi kandi bwifashishijwe nk’igikoresho cy’itoteza no gukwiza ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu 1973 hirukanwa abatutsi mu mashuri yose yisumbuye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda harimo n’amashuri yayoborwaga n’abanyamadini, bamwe muri bo banashyigikiye iyo politiki.”

Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kwishimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi Uburezi bukaba bwarazutse, ati: “Mu gihe twibuka ibi byose, tunibuka tunashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zitanga ihumure mu Banyarwanda, ubuzima buragaruka n’uburezi bwongera kuzuka. Insanganyamatsiko ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 28 igira iti 'Kwibuka Twiyubaka'. Nubwo uburezi twatagaje abakozi b’ingirakamaro, bwariyubatse. Ubu uburezi bwacu ntibuheza, ntibuvangura. Uyu munsi turishimira uburezi kuri bose.”

Hacanywe urumuri rw'icyizere

Mu ijambo rye risoza uyu muhango, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yagize ati ”Nk’uko byagarutsweho mu biganiro bitandukanye byatanzwe; mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’igihugu, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi, twongeye kurushaho gusobanukirwa neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubukana bihereye ku mashyaka yayoboye u Rwanda kuri Repubulika ya 1 n’iya 2 aho gukosora ivangura mu mashuri ryazanywe n’abakoloni ahubwo yashyizeho politiki y’ivangura n’itonesha mu burezi yiswe iy’iringaniza ry’amoko n’Uturere. Iyi politiki yatonesheje mu buryo bukabije abakomokaga mu gace kitwaga Urukiga havukaga abategetsi bakomeye.”

Minisitiri w’Uburezi, yakomeje agira ati “Twibutse ko abize barimo injijuke zikomeye u Rwanda rwari rufite mu mashami yose aribo batangije ingengabitekerezo ya Jenoside, bigashimangirwa kandi bigaterwa imbaraga n’ubuyobozi bubi burangajwe imbere n’abitwaga intiti z’igihugu. Nk’Abarezi, ababyeyi, umuryango nyarwanda muri rusange, dufite Uruhare rukomeye mu kwigisha abana b’Abanyarwanda kwitandukanya burundu n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagasobanurirwa impamvu yo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana ubutwari bw’Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gutoza indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu mashuri, ati: “Minisiteri y’Uburezi n’Abafatanyabikorwa bacu, dufite inshingano zikomeye zo kurera, no kwigisha ubumenyi bujyanye n’indangagaciro z’Umuco nyarwanda zirimo gukunda igihugu, kugiteza imbere no kukirinda. Ibi turabivuga tuzirikana ko mu byiciro byose by’Uburezi, ubu dufite abanyeshuri 4,033,046, bangana na 31,1 % by’Abanyarwanda bose, byumvikana neza ko hafi ya bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze kandi ko Minisiteri izakomeza gushyira mu bikorwa integanyanyigisho bafite kandi ziteguye neza. Yagize ati: “Ku bufatanye n’Inzego zitandukanye, tuzakomeza gufasha amashuri gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zihari kandi ziteguye neza, duhereye mu guhugura abarimu no gushaka imfashanyigisho ziboneye, kugira ngo abo twigisha bakurane umuco wo kuzirikana mu buryo buhoraho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no hanze yarwo.”

Yakomeje agia ati: “Mu cyerekezo gishya cy’ u Rwanda hari impinduka zazanywe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu burezi by’umwihariko uburenganzira bw’ibanze ku burezi, himakazwa umuco w’amahoro no gushyigikira ibyo u Rwanda rumaze kubaka muri iyi myaka 28. Tuzakomeza kuba hafi urubyiruko mu mashuri yacu, hagamijwe kubarinda uwo ari we wese wabashyiramo ibitekerezo bigamije kubayobya.”


Urwibutso rwa MINEDUC

Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Minisiteri y'Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n'Umuco n’abakoreraga Ibigo byari bizishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Uburezi ndetse no ku yandi ma site nka REB na RP aho abakozi bari bakurikiranye uwo muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Inkomko: REB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND