Hemant Punjabi uri mu bakunzwe mu Buhinde yasohoye indirimbo ‘Wa dü wé’ atangaza ko yifuza gukorana n’abahanzi nyarwanda-YIREBE

Imyidagaduro - 29/04/2022 12:50 PM
Share:
Hemant Punjabi uri mu bakunzwe mu Buhinde yasohoye indirimbo ‘Wa dü wé’ atangaza ko yifuza gukorana n’abahanzi nyarwanda-YIREBE

Umuhanzi Hemant Punjabi wari uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Mon BB’ ikoze mu njyana ya Afro-India yakunzwe cyane mu gihugu cy’u Buhinde yashyize noneho iyo yise ‘Wa dü wé’ anatangaza ko yifuza gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Hemant yagize ati: "Nyuma yo gukundwa cyane kw'indirimbo nari mperutse gukora mu gihugu mfitemo inkomoko cy’u Buhinde, numvise bitari ngombwa gutinda kongera gushyira indi hanze." Akomeza agira ati: "Ndifuza gukomeza guha abantu indirimbo kandi ndifuza gukorana n’abahanzi nyarwanda mu bihe bitari ibya kure kuko hari bamwe maze kumenya kandi numva bakora umuziki mwiza."

Indirimbo ‘Mon BB’ y’umuhanzi ‘Hemant Punjabi’ wavukiye mu gihugu cya Nigeria ariko ufite inkomoko mu Buhinde yashyize hanze kuwa 14 Gashyantare 2022 mbere y'iyitwa ‘Wa dü wé’ yaraye ashyize hanze, yanditswe na Hemant Punjabi ariko afashwa n’umuraperi Vano Baby kuva yajya hanze ikaba yarakomeje kugenda ikundwa.

Indirimo ‘Mon BB’ iri mu ndimi ebyiri zirimo urwa Hindu na Fon, igaruka ku nkuru y’abahungu babiri bakunda umukobwa umwe. Yagiye ikinwa ku ma radiyo na mateleviziyo yo mu bihugu bitandukanye ariko cyane muri India na Benin.

Kuwa 03 Mata 2022 indirimbo yarazamutse igera muri 20 zikunzwe muri India, ibintu bidasanzwe ugereranije n’abahinde batandukanye bakora umuziki ariko na none bikaba bigaragaza ko injyana ikozemo yari ikenewe injyana ya Afro-India.

Amashusho ya ‘Mon BB’ yatunganijwe na Barakell Beni ukomoka muri Benin Hemant Punjabi akaba kandi ari we Brand Ambassador wa Zikomo Africa Awards ibihembo nyafurika bizatangirwa muri Zambia mu buhanzi, ishoramari, ubugeni n’ibindi bitandukanye. 


Hemant yashyize hanze indirimbo yitwa 'Wa Du We'


"Mon BB" yaherukaga kujya hanze yarakunzwe cyane mu Buhinde


Ari gutegura gutangira gukorana n'abahanzi nyarwanda

Ni umwe muri ba Brand Ambassador b'ibihembo bya Zikomo Africa Awards (www.zikomoawards.com)

REBA  'MON BB' YA HEMANT PUNJABI  ft VANO BABY

REBA 'WA DU WE' YA HEMANT PUNJABI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...