RFL
Kigali

Ishobora gusagura Miliyoni 100! MTN yatangije gahunda yo gukoresha umuriro w’imirasire y’izuba mu guhangana n’ihumanywa ry’ikirere-AMAFOTO

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:29/04/2022 9:48
0


MTN Rwanda yatangije gahunda yo gukoresha mu mirimo ya buri munsi mu kazi kayo, umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu mwanya w’amashanyarazi mu rwego rwo guhangana n’ihumanywa ry’ikirere.



MTN Rwanda ku bufatanye n’ikigo SAWA Energy yamuritse ku mugaragaro umushinga yatangije wo gukoresha imirasire y’izuba mu mwanya w’umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda ihumanya ry’ikirere, ibintu inavuga ko bituma ibasha gusagura/kunguka amafaranga menshi yagendaga ku muriro, dore ko ivuga ko isagura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 10 ku mwaka kuyakoreshwaga ku muriro wa REG ndetse ko bigenze neza yazageza n’aho isagura miliyoni 100 ku mwaka.

Bwana Samuel Kaufman, umuyobozi muri SAWA Energy yavuze ko ku bufatanye na MTN batangije igice cya mbere cy’uyu mushinga ku cyicaro cya MTN i Remera hakorerwa ibijyanye na Tekinike (MTN HUB), umushinga wa Kilowati 50 z’umuriro uva ku mirasire y’izuba, bizafasha MTN kuzigama arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bikazagabanya umwuka uhumanya ikirere wa carbone (CO2) ku kigero cya 1.30% mu gice cya mbere cy’uyu mushinga.

Mu gice cya kabiri, bazongera ingufu hagati ya Kilowati 250 kugera kuri 400, anavuga ko bibashimishije gukorana na MTN muri ubu bufatanyabikorwa. Ati: “SAWA Energy iri gukorana n’ibigo binyuranye harimo amashuri yisumbuye, amashuri mato, ibigo by’itumanaho, ibitaro, n’ibindi bigo binyuranye, tukaba duteganya gukoresha imirasire y’izuba kugera kukigero cya Megawat 20”.

Yakomeje avuga ko ari gahunda bihaye yo gukorana n’ibigo binyuranye by’ubucuruzi yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo, mu rwego rwo guhangana n’ihungabanywa ry’ikirere, anatangaza ko impamvu bataratangira gukorana n’abantu ku giti cyabo/ingo ari uko ubu buryo bwabahenda cyane kuko “kubika umuriro bisaba ibindi bikoresho bihenda cyane".

Ati "Bityo kuba ingo zikenera umuriro cyane cyane mu masaha y’umugoroba batashye, bituma bakenera kuba bakoresha umuriro babitse, mu gihe ibigo by’ubucuruziyo  bikenera cyane cyane umuriro ku manywa izuba riri kuva. Twe twahisemo gukora umushinga wo gufasha abantu badahenzwe, niyo mpamvu tudakoresha uburyo bwo kuzigama umuriro”.

Ubu buryo bakoresha, bukoresha umuriro w’imirasire iyo izuba riva, ariko bwakwira hagahita hajyaho uburyo busanzwe bukoresha umuriro w’amashanyarazi (babikoze mu buryo iyo umuriro w’imirasire y’izuba udahari hahita hatangira gukoreshwa umuriro usanzwe).

Yavuze ko nibigenda neza hagati mu myaka ibiri n’itanu bazaba baramaze kwiga k’uburyo bwo kuba babasha no gukorana n’abaturage/ingo mu buryo butabahenze.


Umuyobozi wa Tekiniki mu ishami rya MTN Remera HUB, Gakwerere Eugene yatangaje ko ubusanzwe bafite amamashini menshi anyuranye asanzwe yangiza ikirere, bityo ko ari byiza kuba baratangiye gukoresha ubu buryo bw’amashanyarazi y’imirasire y’izuba bizagabanya uko kohereza imyuka yangiza ikirere. 

Ati: “Ahangaha cyane cyane dufite amamashini menshi, yaba ahangaha, yaba Nyarutarama, mwabonye ko twangiza ikirere mu buryo bungana hafi 3100 bya toni, kandi byose bituruka mu muriro tugura muri REG. Kugira ngo rero dushobore kugabanya uko duhumanya ikirere, ngira ngo nk’uko Minister (Environment) yahoze abisobanura, ariya masezerano yabereye I Paris bo bavuga ko bashaka kugabanya kugeza kuri dogere ebyiri, ariko twe turashaka kugabanya kugeza kuri dogere 1.5! 

Kugira ngo tubikore rero, mbere na mbere ni uko tugomba kugabanya umuriro dukoresha hano mu byuma byacu. Niyo mpamvu rero mwabonye uyu mushinga dushaka gukora kugira ngo udufashe tujye dukoresha imirasire y’izuba aho kugira ngo tujye dukoresha umuriro tugura muri REG”.

Eugene yakomeje avuga ko “n’ubwo ari no kugabanya uko duhumanya ikirere gusa, ariko harimo no kugabanya igiciro tuguraho umuriro; kugira ngo dushobore gusakaza itumanaho ahandi ni uko tugomba kugabanya igiciro tuguraho umuriro, kugira ngo tubone n’amafaranga dushora mu minara hirya no hino. Niyo mpamvu y’uyu mushinga rero”.

Ati: “Uyu munsi wa none mwabonye ko itegeko rihari rigenwa n’ikigo ngenzuramikorere ariyo RURA, kivuga y’uko aba bafatanyabikorwa bacu badashobora gukora ubushobozi burenze Kilowati 50. Kilowati 50 ni 3% y’umuriro twajyaga dukoresha yaba hano cyangwa I Nyarutarama muri ‘Data Centers’ zacu. 3% byagabanyijeho nibura toni 124 duhumanya mu kirere;

Biradufasha nanone kugabanya miliyoni 10 ku mwaka twajyaga dutanga kuri REG ku muriro w’amashanyarazi. Ariko nk’uko mwabibonye tubisaba, twemerewe ubushobozi [kuko hano dukoresha umuriro ungana na Kilowati 450], baramutse batwemereye abafatanyabikorwa bacu bakabishyiraho bizagabanya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda twatangaga muri REG ku mwaka." 

Yanongeyeho ko bishobora kuba byagira icyo bihindura ku giciro cy’ama “unités” cyangwa internet ariko ngo bisaba kubanza kubiganiraho mbere mu buyobozi bukuru. 

Eugene yakomeje asobanura ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2021. Ati: “Kuri MTN Group iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize 2021 ugitangira, ariko hano mu Rwanda tumaze kubona  ibyo twohereza mu kirere n’aho bituruka, urabizi naberetse ko hari ibyoherezwa mu kirere bitewe n’imodoka, amashanyarazi dukoresha hano, ava ku minara hirya no hino, ariko cyane cyane aturuka hano niyo menshi". 

"Twabitangiye mu kwezi kwa 11 (2021), twegereye bano bafatanyabikorwa barabikora, kugeza ejobundi mu kwezi kwa 2 tariki 28 hanyuma tubihuza n’umuriro dusanzwe tugura hano muri REG, ndetse n’uturuka muri groupe electrogene hariya, dutangiye kubona bikoze nibwo twabahamagaye kugira ngo muze mubirebe tubifungura”.


Mu gihe baramuka bemerewe gukoresha umuriro w’imirasire y’izuba wa Megawati 3000, MTN yajya isagura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 3000 kuyo yatangaga ku muriro w’amashanyarazi wa REG nk’uko Eugene yakomeje abisobanura.

Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne d’Arc Mujawamariya wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko yishimiye cyane kuba ikigo nka MTN gifata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije bita cyane ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere iterwa n’ikoreshwa ry’umuriro mu kigo cyabo.

Ati: “Uyu mushinga wa ‘MTN Project Zero’, ni umushinga mu by’ukuri nakwita umushinga w’icyerekezo, icyerekezo igihugu cyacu kirimo cyane cyane cyo kugabanya ibyuka bihumanya mu kirere, cyo kugabanya umwuka uhumanya wa carbone ndetse no kugira ngo tugire rwa Rwanda twifuza. U Rwanda rubungabunga ibidukikije, u Rwanda ruduha umwuka mwiza, u Rwanda ruduha amazi meza, u Rwanda ruduha ingufu z’amashanyarazi zishobora kubonwa na buri muntu wese.”

Minisitiri Mujawamariya wakomeje ashimira MTN, avuga ko uyu mushinga uje wiyongera ku wundi mushinga batangiye wo kugabanya imodoka zihumanya ikirere bagakoresha imodoka zikoresha amashanyarazi. Ati: “Ni ikintu cyo gushima cyane MTN, kandi nk’uko babitwijeje iyi ni intangiriro ejo heza ha MTN, ejo heza h’u Rwanda azaba ari hahandi twifuriza u Rwanda rwacu; 

Aho tuzagabanya ibyuka bihumanya, bityo tukagabanya n’indwara zikunze guterwa n’ibyo byuka cyane cyane indwara z’ubuhumekero. Ngira ngo murabyumva, iyo tugabanyije indwara z’ubuhumekero tuba tugabanyije ingingo y’imari igenda mu kuvura izo ndwara z’ubuhumekero, noneho ya ngengo y’imari ikaba yakoreshwa mu yindi mishinga y’iterambere. 

Ni ibyo gushima rero, ni ugukomeza twese mu bigo turimo, mu bigo dushinzwe, twese nibura tukagabanya ingufu z’amashanyarazi dukoresha, tugakora ingufu z’amashanyarazi zikora, niko bazita, cyane cyane ko izuba turibonera ubuntu; aho kutwica tuzajya turikoresha turibyaza ingufu z’amashanyarazi. Ariko n’ubundi Guverinoma ifite uburyo ifite imishinga itandukanye yorohereza abaturage kubona ingufu zikora, iyo gahunda ntabwo ihagaze, hano ni MTN, ariko gahunda ya Guverinoma ntabwo ihagaze, MTN ije iri gutera ingabo mu bitugu imishinga ya Guverinoma isanzwe.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza no mu yandi mashami ya MTN. Uburyo SAWA Energy iri gukorana na MTN ndetse n’ibindi bigo, ni uburyo bwo kwishyura gusa umuriro w’imirasire y’izuba baba bakoresheje, ibindi byose bijyanye n’ibisabwa mu kubaka ubwo buryo (Installation) ndetse n’ibikoresho babibashyiriraho ku buntu.


AMAFOTO: Sangwa Julien - InyaRwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND