RFL
Kigali

SpaceX ya Elon Musk yohereje umwiraburakazi wa mbere mu isanzure

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/04/2022 10:38
0


Elon Musk, umuyobozi wa kompanyi ya SpaceX ikorera ingendo mu isanzure, yakomeje kongera amateka ku yandi, yohereza mu isanzure umugore wa mbere w'umwirabura mu rugendo ruzamara igihe kinini.



Uyu mugore witwa Jessica Watkins ni umwe mu ba-Astronauts bane bari mu byogajuru byatangiye uruzinduko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu gice cy’ubutumwa bwiswe Crew-4, aho bakoresheje Roketi ya Dragon bazamuka mu kirere. Ikipe yazamutse mu rukerera rwo kuwa Gatatu, aho byari biteganijwe ko ihagarara kuri 'International Space Station / ISS' nyuma y'amasaha 24, aho abayigize bazaguma bakahamara amezi 5, mbere yo kugaruka muri America mu Nzeri 2022.


Jessica Watkins

Watkins ni umugore wa mbere w'umwirabura uzajya mu isanzure ndetse ni we mwirabura wa mbere uzahamara igihe kigeze ku mezi atanu. Guion Bluford ni we mwirabura wa mbere wazamutse mu isanzure mu mwaka wa 1983, akurikirwa n'abandi barenga 10 bagiyeyo mu bihe bitandukanye. 

Iri tsinda rigiye kubungabunga no gukora ubushakashatsi, aho bagiye gusimbura itsinda rya Crew-3, ryabaye mu isanzure kuva mu Ugushyingo 2021, bikaba biteganijwe ko ryo rizagaruka ku isi mu mpera z'iki cyumweru. 

Nyuma y'aho SpaceX igiranye amasezerano n'ikigo cy'abanyamerica kigenzura isanzure (NASA), Elon yohereje abantu 26 mu bushakashatsi mu isanzure, aho ateganya kuzatangiza ubuzima bw'imiturire ku yindi mibumbe itari isi, haherewe ku mubumbe wa Mars.


Elon Musk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND