Jay Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aherutse gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu mukobwa bari kumwe maze ayiherekeresha indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo ubona ko bizihiwe cyane. Amakuru INYARWANDA yakuye mu nshuti za hafi za Jay Rwanda na Isimbi ni uko aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.
Urukundo rwabo rwabaye akarusho ku munsi w’isabukuru ya Jay Rwanda ubwo kuri uwo munsi udasanzwe we, umukobwa yambitse impeta mu myaka ibiri ishize witwa Carmel atigeze ahagaragara ahubwo hakagaragara uwitwa Isimbi yanakunze kwerekana kenshi.
Ubwo yambikaga impeta, Jay Rwanda yanditse kuri konti ye ya Instagram kuwa Kane tariki 02 Mutarama 2020 anashyiraho amafoto atanu avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n'umukunzi we umwaka mushya amwambika impeta.
Yagize ati "Ikinyacumi gishya. 'Status' yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Amafoto yashyize hanze ahishura ko yambitse impeta umukunzi ntabwo akigaragara kuri konti ye ya instagram kuko yarayasibye.
Nyuma yo kumenya ko Jay Rwanda ari mu munyenga n'undi mukobwa utari uwo yambitse impeta mu myaka ibiri ishize, twagerageje gushaka kumenya icyo avuga kuri aya makuru niba yaratandukanye n'uwa mbere cyangwa bakaba bakiri kumwe, gusa ntitwabashije kumubona ku murongo wa telefone ye. Turakomeza gukurikirana aya makuru.
Jay Rwanda ku munsi w'isabukuru ye
Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.
Uyu musote yamuritse imideli mu bitaramo bikomeye nko muri Uganda mu gitaramo cya Abryanz Style and Fashion Award, yahawe igikombe nk’umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week.
Yamuritse kandi imideli muri Nigeria mu gitaramo cya Men’s Fashion Week Nigeria n’ahandi. Ndetse yanegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika mu birori byabereye muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.
Jay Rwanda na Isimbi bajya rimwe na rimwe amarangamutima ajya abatamaza
Uyu munyamideli wo mu Rwanda yagaragiwe na Rudasumbwa wari waserukiye Angola, naho ku mwanya wa Gatatu haza umusore wo muri Sierra Leone mu gihe ku mwanya wa Kane haje uwo muri Botswana. Uyu munyamideli waserukiye u Rwanda yari ahatanye n’abasore bo mu bihugu 15 bigaragara ko bubatse umubiri hashingiwe ku mafoto yasohowe n’ubuyobozi bwa Mister Africa International.
Yahawe igihembo gikuru cyo gukora ibikorwa byo kwamamaza byaherekejwe n’umushahara w’amadolari 5,000, amatike y’indege yo gutembera mu bihugu bibiri yihitiyemo muri Afurika no kwambikwa mu buryo bugezweho mu gihe cy’umwaka wose.
Iyo basohokanye n'inshuti zabo buri umwe aba yegeranye n'undi
Aryegukana, u Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika, icyo gihe hatsinze uwitwa Akol Dok wo muri Sudani y’Epfo. Kugeza ubu nta wundi munyarwanda urabasha kongera kwitabira iri rushanwa.
Ku munsi w'isabukuru ye, Carmel ntiyari ahari
Ku munsi w'isabukuru ye byari ibindi
Jay Rwanda na Isimbi mu byishimo byinshi
Ubwo Jay Rwanda yambikaga impeta Carmel
Isimbi uvugwa mu rukundo na Jay Rwanda
Jay Rwanda ni umwe mu basore bakomeye mu myidagaduro ijyanye n'imideli mu Rwanda