RFL
Kigali

Inshuti yanjye magara! Mimi yagaragaye yishimanye n’imfura ye na Meddy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/04/2022 18:46
2


Ngabo Mimi Mehfira umugore w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert yongeye kugaragara yishimanye n’imfura yabo Myla Ngabo umaze ukwezi avutse.



Mu minsi micye ishize ni bwo Mimi Mehfira yari yagaragaye ari kumwe n’umukobwa we nubwo kugeza ubu bataramwerekana mu maso ariko ni umwe mu bana b’ibyamamare nyarwanda bishimiwe.

Mu ifoto yashyize hanze Mimi yongeyeho ubutumwa bugira buti: ”Nicaye mu myanya y’inyuma y’imodoka ndi kumwe n’inshuti yanjye magara.”

Kuri ubu yagaragaye yishimye cyane mu mafoto meza asunika umwana mu ngobyi ya kizungu anaboneraho kwifuriza abamukurikira uwa gatanu w’ibyishimo.

Kuwa 20 Werurwe 2022 ni bwo Myla Ngabo umukobwa w’imfura wa Meddy na Mimi yabonye izuba nyuma y’amezi 10 se na nyina bemeranije kubana akaramata mu birori byabereye Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Myla yavukiye ibyumweru mirongo 40 n’umunsi nk'uko nyina yabitangaje. Nyina wa Myla, Mimi, unakomoka muri Ethiopia aherutse gutangaza ko ku bijyanye n’ubwiza atakwigereranya n’umukobwa we ngo kuko ari mwiza bihebuje.

Mimi arebana ibinezaneza umukobwa we Myla


Mimi yongeye gusubira mu myitozo ngoramubiri ngo arusheho kugumana itoto

Urukundo rwa Meddy na Mimi rugiye kumara imyaka irenga 5


Bwa mbere ubwo Mimi yagaragaraga ari kumwe na Myla n'ubwo kugeza ubu bataramugaragaza neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze Diane 1 year ago
    Nibyiza cyane
  • Irakoze Diane 1 year ago
    Nishimiye kumva medd yarabonye lfura





Inyarwanda BACKGROUND