BePawa
ATHF
Kigali

Rayon Sports na APR FC mu makipe 8 yabonye itike ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro, uko bazesurana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2022 18:18
0


APR FC yabaye ikipe ya munani yakatishije itike ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro 2022, nyuma yo kunyagira Amagaju FC ibitego 4-0 mu mikino yombi, isanga amakipe 7 yari yaramaze gutera intambwe ya ¼ muri iri rushanwa.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, APR FC yari yakiriye Amagaju FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yuko umukino ubanza wabereye i Nyagisenyi wari warangiye APR FC itsinze Amagaju igitego 1-0.

Bidatunguranye Amagaju yongeye kurushirizwa mu mujyi wa Kigali, ahatsindirwa ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 8’, uyu rutahizamu yongeramo ikindi ku munota wa 30, mu gihe Kwitonda Alain yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 42.

Amagaju yasezerewe atsinzwe ibitego 4-0 mu mikino yombi.

APR FC yasanze muri ¼ amakipe arimo Rayon Sports, Police FC na AS Kigali, nk’amakipe ahabwa amahirwe yo kuvamo imwe izegukana iki gikombe.

Nta kipe yo mu cyiciro cya kabiri yarenze muri 1/8 kuko yose yasezerewe atarenze umutaru.

Amakipe 8 yageze muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2022: Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Police FC, Bugesera FC, Etoile de l’Est, Manine FC na Gasogi United.

Uko amakipe azahura muri 1/4 kirangiza:

Bugesera FC vs Rayon Sports

AS Kigali vs Gasogi United

Etoile De L’Est vs Police FC

Marines FC vs APR FC 

APR FC yageze muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro yisasiye Amagaju FC

Rayon Sports yageze muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro itsinze Musanze FC ibitego 3-1





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND