Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ko Perezida Paul Kagame azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye y'imyaka 48.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 16 Mata 2022, Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko yagarutse ku rubuga
rwa Twitter akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 500 nyuma y’igihe cyari
gishize ‘kubera bimwe mu byemezo nagombaga gufata’.
Kuva mu ijoro ryo ku wa mbere w’iki
cyumweru, konti ya Twitter ya Muhoozi ntiyari iriho. Ubusanzwe, iyo Twitter
ifunze konti y’umuntu runaka kubera kurenga ku mabwiriza yayo, bagaragaza ubutumwa
buvuga ngo “Account Suspended” (Iyi konti yahagaritswe).
Iyo umuntu ari we ufashe icyemezo cyo
gukuraho konti ye, hagaragara ubutumwa buvuga ngo “This account doesn’t exist”
(Iyi konti ntibaho). Ibi nibyo byabonekaga ubwo wabaga usuye konti ya Lt. Gen
Muhoozi uherutse i Kigali.
Umuvugizi wa Muhoozi ari we Lt. Col
Chris Magezi mu minsi ishize yari yabwiye BBC ko Muhoozi ari we wafashe
icyemezo cyo guhagarika konti ye ‘ku mpamvu bwite’.
Nyuma yo kugaruka kuri Twitter, Lt.
Gen Muhoozi yatangaje ko ku wa kane w'iki cyumweru yakiriye inka yagabiwe na Perezida Paul
Kagame.
Anavuga ko ari n’ibyishimo byinshi
byo gutangaza ko “Uncle” we [Perezida Kagame] akaba n’umukuru w’igihugu cy’u
Rwanda "azitabira ibirori by’isabukuru yanjye.”
Ibirori byo kwizihiza isabukuru ye bizaba ku wa 23 Mata 2022, ndetse yatangiye gutumira bamwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Bizabera ahitwa Cricket Oval Lugogo guhera saa sita z'amanywa.
Ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida
Kagame yagabiye inka z’inyambo Lt. Gen Muhoozi.
Icyo gihe Muhoozi yanditse kuri Twitter
ye, avuga ko Perezida Kagame yamugabiye inka 10. Yagize ati “Mu muco wacu
duhuriyeho cyane mu bashumba nk'Abanyankore, Abanyarwanda, Abakarimojong,
Abadinka, Abamasai, nta kigaragaza ubucuti kirenze kuba umuntu yaguha
inka."
Lt. Gen Muhoozi yatangaje ko Perezida
Paul Kagame azitabira ibirori by’isabukuru ye
Muhoozi yagaragaje ko yakiriye inka z’inyambo
Perezida Kagame yamugabiye
Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame yamugabiye inka 10 z’inyambo
Tariki 15 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe agamubira inka z’inyambo
Muri Mutarama na Werurwe 2022,
Muhoozi yasuye u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO