RFL
Kigali

Intumbero za Kwizera Gaby Gilbert wahaye inama urubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/04/2022 23:20
1


Urubyiruko rwinshi ruhugiye mu ikoranabuhanga ritunguka aho usanga ruta umwanya munini rwicaye nyamara hari uko rwagakoresheje aya mahirwe y’umwanya rufite rukaba rwabyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga. Kwizera Gaby Gilbert yemeza ko bishoboka gutezwa imbere n’ikoranabuhanga by’umwihariko ku rubyiruko.



Ikinyamakuru cyitwa Buffer cyakoze inkuru ndende cyane, umwanditsi wayo Alex Cola, ayiha umutwe ugira uti: ”Uburyo burindwi urubyiruko rwakoresha rukabasha kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mwanditsi yasobanuye ko hakiri umubare munini w’urubyiruko ucyirirwa ku mbuga nkoranyambaga nyamara mu gihe runaka ukaba utarubaza inyungu n'imwe rwakuyemo.

Umusore witwa Kwizera Gaby Gilbert, yaricaye asanga hari uburyo urubyiruko rushobora kubonamo amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko afite intumbero yo gushyiraho uburyo buzakemura iki kibazo mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Uyu musore yatangaje ko uretse ko kuba nawe ari urubyiruko ngo yaricaye asanga amafaranga akoreshwa n’abatagira icyo bunguka ari menshi ku buryo ashobora gukoreshwa akabyara andi. Mu magambo ye yagize ati:“Muri rusange, urubyiruko rw’u Rwanda rufite icyerekezo cyiza cyane ariko nanone hari inguni rutarinjiramo".

"Ujya kureba ugasanga abenshi birirwa kuri Murandasi ariko wajya kureba ku mwisho w’umunsi cyangwa ukwezi ukaba wasanga nta mafaranga na macye rwinjije. Urubyiruko rwacu ndarugira inama yo guhaguruka rugasoma, rugashakashaka amakuru y’uko rwakwinjiza binyuze ku mbuga nkoranyambaga".

"Naricaye rero nsanga hari ibyo ngomba gukora byarufasha gukomeza kwiteza imbere kandi rukiteza imbere. Mu minsi izaza nzatangaza umushinga uzafasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari nta kindi gishoro gihari”.

Uyu musore yatangaje ko mu byo yatekereje gukoresha harimo WhatsApp, Instagram ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye

Mu nkuru ya Alex twavuze haraguru, yavuze ko uretse uburyo buzwi nka ‘Influencer marketing platform’ busanzwe bukoreshwa n’abatari bake hano mu Rwanda nawe azakoresha icyo yise ‘Push Marketing Agent’ kandi ngo yizeye impinduka nk’uko yabitangarije InyaRwanda.com.

NI IKI GITUMA UYU MUSORE ASHISHIKAZWA N’IKORANABUHANGA RITANGA AMAFARANGA KU RUBYIRUKO BINYUZE KUMBUGA NKORANYA MBAGA ?

Uyu musore yagize ati “Ubukungu bw’igihugu bugomba kuzahurwa n’urubyiruko, niyo mpamvu tutagomba kwicara ngo dushyire amaboko mu mifuka twitegereze abandi bakorera amafaranga ku byo bataturusha gukoresha. Gutegura aka kantu natekereje ko bizafasha benshi nanjye ndimo kandi bizatuma urubyiruko ruteze imbere gihugu cyarwo n’intekerezo zaguke.

Indi mpamvu nyamukuru yatumye ntekereza iki kintu ni uko imyumvire y’Abanyarwanda igomba guhinduka bakumva ko ibyiza biri imbere ariko binyuze mu gukora cyane ndetse bakizera ko n’ibyo batarabona bihari kandi bifatika kuwashirutse ubute agakora cyane”.

Kwizera Gaby Gilbert, ubusanzwe ni umushabitsi mu bucuruzi butandukanye bukoresha imbuga nkoranyambaga. Ni umuyobozi w'ikigo cyamamaza citwa Push Marketing Agency (push.rw), ukeneye kuvugana nawe mu bundi bufasha wamubona kuri telefone igendanwa +250788875721 cyangwa ukanyuza ubutumwa kuri Email: info@push.rw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiye2 years ago
    Igitekerezo mukore GRP kuburyo bikozwe twabimenyeshw vuba





Inyarwanda BACKGROUND