Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka ‘KNC’ uyobora ikipe ya Gasogi United FC, yifatiye ku gahanga bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport barimo myugariro Serumogo Ally na kapiteni Kimenyi Yves wabonye ikarita itukura mu mukino wa shampiyona batsinzwemo na Gasogi ibitego 2-0.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana n’abakunzi ba Gasogi United, bikaba
amarira menshi n’agahinda ku bakunzi ba Kiyovu Sport yari imaze gutsindwa na
Gasogi ibitego 2-0.
Ni
umukino wakinwe wabanjirijwe n’amagambo menshi kandi akomeye ya KNC yiganjemo
kwishongora aho yavuze ko agomba gutsinda iyi kipe kuko ari ikipe yagiye
ibagaragariza urwango rukomeye.
Mu
mukino yarushije Kiyovu Sports mu minota 90, Gasogi yegukanye amanota atatu
nyuma yo gutsinda Kiyovu ibitego 2-0 byatsinzwe na Malipangu na Djibrine,
bishyira mu mazi abira iyi kipe yok u mumena.
Ni
umukino kandi kapiteni wa Kiyovu Sport, Kimenyi Yves yeretswe ikarita itukura asohoka
mu kibuga nyuma yo kugaragaza amahane menshi ubwo Malipangu yagwaga mu kibuga
umukino uri kugana lku musozo.
Nyuma
y’uyu mukino, KNC yifatiye ku gahanga bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport avuga
ko nat gihe gishize bavuye mu cyaro ko batatsinda abana bavukiye mu Mujyi
ndetse ko abandi bakinnyi bayo baciriritse.
Yagize
ati” Reka nkubwire, Kiyovu Sport yari ifite igitutu kuturusha, muri uyu mukino
kandi ibyo narabibabwiye na mbere, nibyo navugaga muvuga ngo nsubize kuri Serumogo,
ni gute namuvugaho yari umwe mu bakinnyi bari hasi kuri uyu mukino, aho nari
ndi nabibabwiye ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hasi, nibwo akiva mu cyaro
muri Sunrise ntabwo yaza ngo ahagarike ikipe nka Gasogi yavukiye mu Mujyi,
ahantu umujyi uvuka hafi y’i Rusororo nshuti zanjye”.
“Serumogo
yabibonye, ngira ngo yakinnye nk’iminota 3 ahita ava mu mukino, mwabonye
Kimenyi Yves nababwiraga y’uko ari umukinnyi uciriritse, ngereranyije we na
Gael, mumbabarire kuvuga ngo uyu munsi twavuze ku bakinnyi ariko bigaragara ko
uyu munsi Gael yari hejuru ya Kimenyi, Gael ni umukinnyi mukuru, nk’uko
nabivuze mu binyamakuru byantumiye, Kimenyi ni umunyezamu mwiza ariko uri hasi
ya Gael ubu ngubu”.
Kiyovu
Sport ikunda kugorwa cyane na Gasogi United kuko imibare igaragaza ko mu mikino
7 iheruka kubahuza, Gasogi yatsinzemo 4, banganya 2, Kiyovu itsindamo umukino
umwe gusa.
Nyuma
yo gutsindwa uyu mukino, Kiyovu Sport yishyize ku gitutu cyo kubura igikombe
cya shampiyona ndetse APR FC nitsinda umukino wayo w’umunsi wa 23 irahita ikura
ku mwanya wa mbere Kiyovu.
Gasogi United yatamaje Kiyovu iyitsinda ibitego 2-0
KNC yavuze ko abakinnyi ba Kiyovu baciriritse ndetse bamwe aribwo bakiva mu cyaro
TANGA IGITECYEREZO