RFL
Kigali

#Kwibuka28: Ngirinshuti Josine wabaye Miss Earth Rwanda 2021 yatanze ubutumwa bw'ihumure

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:12/04/2022 13:30
0


Muri iki gihe abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Ngirinshuti Josine wabaye Miss Earth Rwanda 2021 yatanze ubutumwa bw'ihumure, avuga ko nyuma y'umwijima habonetse urumuri.



Mu butumwa yahaye InyaRwanda, Ngirinshuti Josine w'imyaka 22 y'amavuko, yumvikanishije ko u Rwanda rwabonye inyenyeri imurika yavanyeho umwijima.

Yagize ati ''Muri iki gihe turitegereza tukabona inyenyeri nshya imurika. Turibuka, tukunga ubumwe kandi tukiyubaka kuko tuzi ko nyuma y'umwijima haje urumuri.''


Ubutumwa bwa Josine, Miss Earth Rwanda 2021

Ngirinshuti Josine yegukanye irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2021, ndetse anitabira irushanwa rya Miss Earth 2021 ryegukanywe na Destiny Evelyn Wagner ukomoka mu gihugu cya Belize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND