RFL
Kigali

#Kwibuka28: Ishavu rya Ally Soudy wari ufite imyaka 10 muri Jenoside wiboneye n'amaso ye Abatutsi benshi bicwa urw'agashinyaguro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/04/2022 17:05
0


Uwizeye Ally waryubatse nka Ally Soudy mu itangazamakuru, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabaga, yari afite imyaka 10 y'amavuko. Aracyashengurwa n'ibyo yiboneye mu 1994.



Ni ku nshuro ya 28 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu minsi ijana, igasiga ibikomere mu mitima ya benshi. Ally Soudy ari mu basigiwe ibikomere bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye Ababyeyi be, Sekuru na Nyirakuru n’abandi bo mu muryango we.

Mu kiganiro cyihariye Ally Soudy yagiranye na inyaRwanda.com, yavuze ishavu n’agahinda aterwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abe. Yagaye abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ananenga cyane abakomeza kugoreka amateka.

Yagize ati: ’’Kenshi iyo nibutse uburyo Mama umbyara, Sogokuru wandeze na Nyogokuru biberaga za Kabuga, aba-Tantes batagira ingano, aba Oncles banjye, aba Cousins n'aba Cousines benshi, abari abaturanyi bacu ndetse n'umuryango mugari wanjye bose bishwe urw'agashinyaguro. Njye ubwanjye, nari mfite imyaka 10. (...) Abishe narabiboneye bamwe nari nanabazi ari inshuti za Mama ndetse izindi ari izanjye nubwo nari umwana.’’

Mu gahinda kenshi Ally Soudy yakomeje ati: ’’Abishwe bamwe ndabazi n'icyo bavugaga ko baziraga naracyumvaga kuko nanjye ubwanjye nasimbutse urupfu kenshi, nshimire ahubwo Imana yabandinze, abo bicanyi. Hanyuma ukajya kumva umuntu aratinyutse ngo abo bose bikururiye urupfu, cyangwa ngo habayeho ubwicanyi na Genocide igamije ikindi! Ni bwo mpita nibaza nti 'ese aba bose bishwe ni nde wari warahisemo kuvuka no kuba icyo bavuga babiciraga? Byibura se ni nde muri bo wari unazi ibya politike?'’’.

Ally Soudy yahamagariye abanyaRwanda gutangira kuvuga ku byabaye. Ati: ’’Igihe ni iki ngo njye nawe dutangire tuvuge ukuri ku byabaye kandi bamwe twabonesheje amaso yacu. Hari igihe duceceka ngo twibereho mu mahoro bakagira ngo ntituvuga cyangwa ntitubazi ibyo bakoze. Twese hamwe dukomereze umujyo umwe wo kubaka u Rwanda rushya ariko nanone dusabira ubutabera ku banze kumva no guhinduka batazatoza u Rwanda rw'ejo inabi.’’

Ally Soudy yagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ally Soudy arasaba abantu bose kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND